RFL
Kigali

Haranugwanugwa urukundo hagati ya Oda Paccy na Junior Multisystem

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2019 9:36
0


Mu minsi ishize ni bwo Junior Multisystem yakoze impanuka ikomeye yamuviriyemo kumara igihe mu bitaro bya CHUK aho banamuciriye ukuboko. Uyu musore utunganya indirimbo nyuma yo kuva mu bitaro aho binavugwa ko yatangiye koroherwa kuri ubu amakuru ye mashya ahari ni uko yaba ari mu rukundo n’umuraperikazi Oda Paccy.



Aya makuru yatangiye kuva mu nshuti zabo ahamya ko urukundo rwa Oda Paccy na Junior Multisystem rwatangiye mbere yuko arwara ariko icyo gihe rukaba rwari rutarakomera. Ubwo Junior yakoraga impanuka kuva ku munsi wa mbere kugeza avuye mu bitaro Oda Paccy ni we wari umurwaje afatanyije n'abo mu muryango wa Junior Multisystem. Ikindi ni uko menshi mu mafaranga yavuje uyu mu producer, yabonetse Oda Paccy abigizemo uruhare cyane ko hari abanyamuziki bateranyije atari make yo kuvuza Junior Multisystem uyu muhanzikazi abigizemo uruhare nubwo byagizwe ibanga.

Junior

Ubwo Junior yakoraga impanuka Oda Paccy yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'uyu mu producer

Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko nyuma yo koroherwa avuye mu bitaro nabwo Oda Paccy atahwemye kuba hafi uyu musore kabone ko bari bamuciye akaboko. Uku kuba hafi Junior Multisystem nawe wari usanzwe afite umubano abanamo na Oda Paccy ngo byazamuye iby’uru rukundo bivamo kuba bakundana noneho ku rwego rw’uko ubu banatangiye kubishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Oda Paccy yashyize hanze amashusho amugaragaza ari kumwe na Junior Multisystem agira ati”Happy, Save the date,….” Amagambo yakurikije imitima myinshi. Aya magambo ya Oda Paccy yakiriwe na Junior Multisystem nawe washyizeho aya mashusho arangije agira ati” Urukundo ni rwiza.” Amagambo nawe yaherekesheje imitima.

Junior

Ubutumwa Oda Paccy yanyujije kuri Instagram ye...JuniorJunior Multisystem nawe yasubije Oda Paccy,...

Inyarwanda, tukimara kubona aya mashusho bose bashyize ku mbuga nkoranyambaga byatumye twifuza kubabaza niba koko ibyo barimo ari urukundo cyangwa ari ibisanzwe byo guterana ubuse, aha buri umwe muri bo yatangarije umunyamakuru ko nta makuru bifuza gutangaza kuri ibyo bintu. Ku murongo wa telefone Junior Multisystem yagize ati”Sha njye ntacyo kubivugaho mfite ibyo wabonye ni ko byanditse.” Oda Paccy nawe utagiye kure ya Junior Multisystem yagize ati” Erega nta makuru arenze ibyo mwabonye ndi bubahe,…”

REBA HANO IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA JUNIOR MULTISYSTEM WIGEZE GUCA AMARENGA Y’UKO YABA AKUNDANA NA ODA PACCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND