Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri.
Nyuma yo
kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel
Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka
buri munsi. Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba
(17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda
yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019 bishyuzaga ikipe.
Bimwe mu
byavugiwe muri iyi nama ni uko abakinnyi bavugaga ko basanze batakomeza
kwitangira ikipe mu gihe nabo ubwabo batabwizanya ukuri kuko ngo harimo
abakinnyi bamwe bari barahembwe mu ibanga ndetse bakanabona uduhimbazamusyi tw’imikino
batsinze mu gihe abandi nta mafaranga bahawe.
Nyuma yo
guhembwa amafaranga y’ukwezi kumwe muri abiri bishyuzaga arimo Mata na Gicurasi itarasozwa ariko
nka Rayon Sports bakaba bahembwa buri tariki 20 z’ukwezi, abakinnyi n’abayobozi
bumvikanye ko bagiye kwitanga bagategura imikino ibiri isigaye kugira ngo
bayitsinde batware igikombe cya shampiyona.
Nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe abakinnyi ba Rayon Sports bemereye abayobozi ko gahunda zigiye gukomeza
Rayon Sports
iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu gihe APR FC bahora bahanganye iri ku
mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 28 bose bamaze gukina. Rayon Sports
izakina na Kirehe FC tariki 24 Gicurasi 2019 i Nyakarambi mbere yo kwakira FC
Marines tariki ya 1 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali hanasozwa shampiyona
2018-2019.
TANGA IGITECYEREZO