RFL
Kigali

Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, abakinnyi ba Rayon Sports bahembwe ukwezi kumwe muri abiri bishyuzaga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2019 19:47
8


Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove banga kukinjiramo ngo bakore imyitozo inzira bahisemo yo kugira ngo bishyurwe imishahara y’amezi abiri.



Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho Me Muhirwa Fred visi perezida wa Rayon Sports akorera akazi ke ka buri munsi. Bahakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa ahashyira saa moya n’iminota 15 (19h15’) bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019 bishyuzaga ikipe.

Bimwe mu byavugiwe muri iyi nama ni uko abakinnyi bavugaga ko basanze batakomeza kwitangira ikipe mu gihe nabo ubwabo batabwizanya ukuri kuko ngo harimo abakinnyi bamwe bari barahembwe mu ibanga ndetse bakanabona uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze mu gihe abandi nta mafaranga bahawe.

Nyuma yo guhembwa amafaranga y’ukwezi kumwe muri abiri bishyuzaga arimo Mata na Gicurasi itarasozwa ariko nka Rayon Sports bakaba bahembwa buri tariki 20 z’ukwezi, abakinnyi n’abayobozi bumvikanye ko bagiye kwitanga bagategura imikino ibiri isigaye kugira ngo bayitsinde batware igikombe cya shampiyona.


Nyuma yo guhembwa ukwezi kumwe abakinnyi ba Rayon Sports bemereye abayobozi ko gahunda zigiye gukomeza 

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu gihe APR FC bahora bahanganye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 28 bose bamaze gukina. Rayon Sports izakina na Kirehe FC tariki 24 Gicurasi 2019 i Nyakarambi mbere yo kwakira FC Marines tariki ya 1 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali hanasozwa shampiyona 2018-2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyandekwe Obed4 years ago
    mubyukuri bariya bakiryi ba Gikundiro bari bakwiye guhembwa murabona ko ntako batagize bitanga banitangira equipe niho ibyo bakoze murabonako babikoze mukinyabupfura nkuko bagisanganywe kd ndanashimira komite ya Rayon sport kuba yahise yumva ikibazo cyabakinnyi kd bagahita bagikemuriraho ndabashimiye cyane rwose imana ikomeze ibane natwe thx.
  • Albert Nshimiyimana4 years ago
    Nkubwo Rayon itsinzwe umukino umwe APR FC igatsinda yose rayon yaba igitwaye igikombe?
  • Munyangeri Elissa4 years ago
    It's apreasure to join you
  • Munyangeri Elissa4 years ago
    It's apreasure to join you!
  • Ndayisabye 4 years ago
    Kubera iki babanza gutegereza ko banga gukora imyitozo
  • Niyirora Mediatrice4 years ago
    Gikundiro yacu turayikunda cyane. Icyonsaba comite nijye icyemura ibibazo bitarajyera hanze kuko tuba dusebye cyane twebwe abafana iyobaduserereza ngo ntagahunda tujyira mbega nibaduheshe pe Nahubundi abasore bacu tubarinyuma kandi Ndabizi bazabikora kndi cyane God bless us.
  • Munyanziza Théoneste4 years ago
    Ibintu ni uburyohe noneho,abahungu Bacu nibadukorere umuti.
  • Didi The Great4 years ago
    @Albert Nshimiyimana, Rayon itsinzwe umukino umwe igatsinda undi yaba igize amanota 69 Naho APR yatsinda yose ikaba igize amanota 68 Bivuze rero ko kugirango Apr itware igikombe bisaba ko ibona amanota yose 6 ariko ikanategereza kureba ko Rayon itabona amanota arenze 1 mu mikino isigaje.





Inyarwanda BACKGROUND