RFL
Kigali

Ikigo cya Microsoft cyazanye ishami muri Afrika rigamije guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/05/2019 21:01
0


Microsoft yashinze ikigo yise Africa Development Centre (ADC) kizajya gikorera muri Nigeria ndetse na Kenya kigamije guteza ikoranabuhanga imbere, rishingiye kuri mudasobwa nk'intwaro yo kwifashisha mu gukemura ibibazo bishingiye ku bucuruzi, ibura ry'akazi ndetse n'imibereho ya muntu ya buri munsi.



Microsoft ni ikigo kigari cyashinzwe ku wa 4 Mata 1975 n'umugabo w'umunyamerika, Bill Gates. Iki kigo gisanzwe gikorera ibikorwa bimwe na bimwe muri Afrika, kuri iyi nshuro cyagize umugambi wo kuzana ishami ryacyo rizajya rikorera muri Afrika ariryo bise Africa Development Centre (ADC) ibyicaro bikuru byaryo bikaba biri muri Kenya i Nairobi ndetse n' i Lagos muri Nigeria. Microsoft yashoye akayabo kangana na miliyoni 100 z'amadorali y'Amerika muri uyu mushinga mu gihe cy'imyaka itanu.

ADC ishami rya Microsoft office rifite intego yo guha akazi abanyafurika cyane cyane mu gukora ubushakashatsi ndetse no gufasha inzobere mu guhanga udushya. ADC intumbero yayo nyamukuru ni ukuzamura ikoranabuhanga ari byo mu cyogereza bita Artificial Intelligence (AI) and Machine learning mu kinyarwanda bishatse kuvuga 'Ubumenyi bujyanye na mashine ndetse no kwiga machine.'

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Pulse.ng kuri uyu wa Gatanu ku wa 17 Gicurasi 2019 ni bwo umuyobozi mukuru w'ikigo cya Microsoft yatangaje ko iki kigo kigiye gutangira gukorera muri Kenya ndetse no muri Nigeria. Yavuze kandi ko aya ari amahirwe ku banyafurika cyane cyane abashaka kuba inzobere ku ruhando rw'isi mu ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa nk'inkingi ya mwamba yatumye iki kigo kiba ubukombe kurusha ibindi ku isi, dore ko uwagishinze ari we Bill Gates yasaruyemo akayabo katagira ingano kuko magingo aya ni umugwizatungo wa kabairi ku isi nyuma y'umuherwe Jeff Besos nyir'ikigo cya Amazon. 

Iki kigo cya ADC gifite intego yo gushaka ibisubizo ku bibazo bifite aho bihuriye n'ubucuruzi, ubuhinzi ndetse no koroshya imibereho y'abantu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. ADC ikaba ishaka guha akazi inzobere (Engineers) bagera ku 100 muri 2019 ndetse no kuzageza muri 2023 ifite abakozi bagera kuri 500. Umuyobozi mukuru w'iki kigo cya Africa Development Centre akaba n'umuyobozi wunyirije muri Microsoft Phillipe Spincer yatangaje ko iki kigo kigiye kwerekana itandukaniro n'ibindi bikorera muri Afrika n'ibyahakoreye mbere kubera udushya kuko n'ubwo batangiriye muri ibi bihugu ahamya ko no mu bindi bazahagera.

Iki kigo kizajya gikorana na kaminuza zo muri Afrika mu guha abanyeshuri ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo. Aha batangaje ko bagiye guhera kuri kaminuza za mbere muri Nigeria. Ubumenyi yavuzeho buri mu bukenewe uno munsi ku isoko ry'umurimo harimo 'Data Science', ubu bumenyi kenshi bushingiye ku bintu byinshi gusa muri make ni ubumenyi bujyanye no kubika amakuru ndetse no kuyakoraho mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku kibazo runaka. Gusa kenshi Data Science yigwa n'umuntu warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor Degree). 

Ubuyozi bwa Microsoft bwavuze ko bahisemo guhera muri Nigeria kuko ari ho basanze bizaborohera nk’igihugu kimaze kugira aho kigera mu ikoranabuhanga rigezweho ari ryo mu cyongeraza bise 'Cloud Technology and Innovation at the Intelligent edge'. Aha ahanini akaba ari ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa. Microsoft ni kigo kimaze imyaka 25 gikorera muri Afrika ubucuruzi bwacyo ndetse hari n'imishinga myinshi yagiye iterwa inkunga n'iki kigo. Iki kigo cyagaragaje no kugumya gushishikariza abantu kwiga indimi zikoreshwa na mudasobwa (Programing languages) n'ubundi bumenyi bujyanye na za mudasobwa. Bemeza ko byafashije uyu mugabane mu iterambere rishingiye ku burezi, ubucuruzi ndetse n'ubuvuzi. 

Ikigo cya Microsoft gifite icyicaro gikuru muri Amerika kimaze gushinga imizi mu ikoranabuhanga rigezweho dore ko magingo aya kitagikora programs za mudasobwa gusa kuko n'imikino yo muri telephone ngendanwa ndetse na mudasobwa izwi nka 'Video games' kirayicuruza kimwe n'ibindi bikoresho byinshi bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga. Kuri ubu iki kigo kizanye iri shami ryacyo Africa Development Centre (ADC) muri Afrika rigamije kugeza kure ikoranabuhanga kuri uyu mugabane. Africa Development Centre wayisura kuri website yayo www.microsoftadc.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND