RFL
Kigali

VIDEO: Twasuye Smart Design badusobanurira ibyo bakora byose nka kompanyi iyoboye izindi mu gihugu mu gukora “Printing”

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 21:10
0


Muri iyi minsi twatangiye gahunda yo kubagezaho abikorera bo mu Rwanda bakora ibintu bitandukanye ariko nanone babikora neza kurusha abandi. Ni mu rwego rwo kurangira abanyarwanda aho bakura ibyo bashaka byiza kandi bidahenze. Aho twahereye ni muri Smart Design kompanyi ya mbere mu Rwanda ikora neza ibijyanye na “Printing”.



Gukora ibintu byiza kandi bitanahenze ni kimwe mu byemerera Smart Design gukorana n'ibigo bikomeye nka; Miss Rwanda, Tour du Rwanda harimo ama kompanyi akomeye, inzego zinyuranye n’ibigo bya Leta bakorera imyambaro yewe aha ni ho rukumbi abakundana bakeneye imyenda isa kandi yanditseho amagambo meza y'urukundo bashaka gusangizanya bayikoreshereza.

Usibye gukora impano kandi nziza, Smart Design inakora amakarita y’abanyeshuri, abakozi, ay’akazi (Service card), ibirango by’ibigo (Insigne),  ndetse na logo z’ibigo. Iki kigo kandi gikora kashe z’ubwoko bwose harimo izikoranye umuti, izidakoranye umuti ndetse na kashe zikoresha umuriro (Embossed stamp). Muri iki kigo kandi bakora ibijyanye n’amafoto nko gukora ifoto ishaje bakayivugurura bakayishyira mu ikadere, ifoto ikongera kuba nshya.

Smart

Smart Design

Bashyira imitako ku modoka no mu biro (Office and car branding). Abagana iki kigo bavuga ko umwihariko gifite ari uwo gutanga serivisi inoze, yihuse kandi ku giciro cyiza. Twabibutsa ko muri Smart Design umukiliya ari umwami. Smart Design bakorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000 mu cyumba 212B KN 82st. Ushobora kubahamagara kuri izi nimero zikurikira: 0738309832, 0788684769 (Iba no kuri Whatsapp) na 0789271350. Ushobora no kubandikira kuri email ikurikira: smartdesignltd42@gmail.com, smartdesignltd42@yahoo.ca cyangwa ukabasura ku rubuga rwabo www.smartdesign.rw.

SmartSmartSmartSmartSmartSmart

Muri Smart Design bakora ibintu byinshi kandi ku giciro cyorohereye buri wese

URETSE IBI BIKE TUBANYURIYEMO MU NCAMAKE REBA IKIGANIROKIRAMBUYE TWAGIRANYE N’UMUKOZI WA SMART DESIGN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND