RFL
Kigali

Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu wavuzwe mu rukundo na Patient Bizimana agiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2019 12:03
1


Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa w’Intumwa y’Imana Masasu Yoshuwa Ndagijimana uyobora itorero Evangelical Restoration church ku isi, agiye gukora ubukwe mu minsi micye iri imbere. Uyu mukobwa agiye gukora ubukwe nyuma y’umwaka n’amezi abiri avuzwe mu rukundo rw’ibanga na Patient Bizimana uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Gospel.



Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu, ni umuvugabutumwa ukiri muto ndetse ni nawe watangije Shining Stars, itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo muri Evangelical Restoration church ruhimbaza Imana rukoresheje ingingo zarwo mu mbyino zitandukanye yaba mu mbyino Gakondo no mu mbyino z’amahanga. Uyu mukobwa yakunze kugaragaza kenshi ko akunda Yesu Kristo. Asanzwe akora ubushabitsi (Business) mu cyitwa Deborah Masasu Collection (African Collection). Kuri ubu ari kuba muri Amerika aho yamaze no kubona akazi nyuma yo kuharangiriza kaminuza.


Deborah Masasu umukobwa wa Apotre Masasu

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, ni bwo hatangajwe inkuru zivuga ko Patient Bizimana na Deborah Masasu baba bari mu rukundo rw'ibanga. Iyo nkuru yagiye hanze nyuma y'aho tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo aho Deborah Masasu yagaragaje ko Patient Bizimana yamuteye indobo, ubu akaba yaramaze kubyakira. Icyakora nyuma yaho Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo Deborah Masasu, nuko asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ibyo ntacyo mbivugaho".

Kuri ubu rero amakuru ahari ni uko Deborah Uwamahoro Masasu agiye gukora ubukwe mu minsi micye iri imbere ndetse ubukwe bwe bwamaze gutangarizwa abakristo. Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 ni bwo abakristo ba ERC Masoro batangarijwe ko Deborah Masasu agiye gukora ubukwe. Mu basore n’inkumi bagiye kurushinga vuba aha berekanywe muri ERC Masoro harimo umuvugabutumwa Mucyo David ugiye kurushinga n’umukobwa witwa Esther. Herekanywe kandi umukunzi wa Deborah Masasu imfura ya Apotre Masasu na Pastor Lydia Masasu. Icyakora Deborah Masasu ntabwo yari ahari kuko amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Uyu musore uri ibumoso ni we mukunzi wa Deborah Masasu

Pastor Lydia Masasu ni we wayoboye umuhango wo kwerekana abasore n’inkumi bagiye kurushinga. Yageze ku mukwe we, biba ibindi bindi dore ko abakristo baganjije ijwi rye bitewe n’ukuntu bari bishimiye cyane inkuru y’ubukwe bwa Deborah Masasu ugiye kurushinga na Dr Musafiri Thacien. Mu iteraniro rya mbere, Pastor Lydia Masasu yagize ati: (…) Hari undi tugiye ‘kwerekana’ (abakristo bahita batera akaruru k’ibyishimo n’amashyi menshi). Pastor Lydia Masasu ati “Mwamumenye se?”, Bati “Yego”. Pastor Lydia Masasu ati “Ni uwitwa…., twitonde, ni ukwifata, yitwa Musafiri Thacien”. Abakristo bahita batera indirimbo ivuga ngo “Uwo mugabo nanjye ndamwemera”.


Pastor Lydia Masasu yahishuye ko we na Apotre Masasu basengeye umukunzi wa Deborah Masasu

Pastor Lydia Masasu umufasha wa Apotre Yoshuwa Masasu yakomeje agira ati “Musafiri Thacien ni we fiyanse wa Uwamahoro Deborah Masasu.” Abakristo bahise bahaguruka bakoma amashyi menshyi, nuko Pastor Lydia ati “Murakoze guhaguruka,…Uwamahoro Masasu mwamumenye? Ni nde?” Abisubiramo ati “Ni nde?”,..Abakristo bati “Imfura yawe”, nawe ati “Imfura yanjye na nde?”, abakristo bati “Na Daddy” (bavugaga imfura ye na Apotre Masasu). Pastor Lydia ati “Dukomere Imana amashyi noneho ….Deborah ntawuhari hano, Imana yamugiriye ineza yo kujya muri Amerika abona ibipapuro (Documents) kandi ndashima Imana ko yamuhaye akazi ndabishimira Imana cyane.”


Deborah Uwamahoro Masasu agiye gukora ubukwe

Mu materaniro ya kabiri, Pastor Lydia Masasu yavuze ko mu materaniro ya mbere byamugoye cyane kwakira umukunzi wa Deborah Masasu. Yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko umusore ugiye gukora ubukwe na Deborah Masasu, bamusengeye cyane we na Apotre Masasu. Yagize ati “Mu materaniro ya mbere hari abafiyanse nakiriye ariko ndashaka kwakira ku mwihariko umuntu twasengeye njyewe na Daddy n’abana b’itorero ndashaka kwakira umufiyanse wa Deborah. (Abakristo bahise batera akaruru k’ibyishimo). Mu iteraniro rya mbere, byangoye kubivuga, imirimo yari myinshi cyane,..Musafiri karibu sana." Musafiri yahise ajya imbere ku ruhimbi, ahoberana na Pastor Lydia Masasu.

Abakristo ba Restoration church bishimiye cyane Couple ya Musafiri na Deborah. Amaze gusoma ubutumwa bw’abakristo batandukanye banyujije kuri Youtube ku mashusho y’amateraniro ya ERC Masoro, Deborah Masasu nawe yabashimiye cyane ati”Thanks family” bisobanuye ngo “Murakoze muryango”. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko ubukwe bwa Deborah Uwamahoro Masasu na Dr Musafiri Thacien buzaba mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2019. Aba bombi bamaze igihe bakundana, gusa amakuru y'urukundo rwabo bayagize ibanga mu buryo bwose bushoboka.


Apotre Masasu n'umugore we bagiye gushyingira imfura yabo


Apotre Masasu hamwe n'abakobwa be


Patient Bizimana na Deborah Masasu bavuzwe mu rukundo rw'ibanga umwaka ushize



Deborah Masasu ni we watangije Shining Stars






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi4 years ago
    Uyu musore ndamuzi agwaneza cyane kandi akunda abantu aratuje muriwe. Ariko sinarinziko akijijwe peee! I mana izabubakire





Inyarwanda BACKGROUND