RFL
Kigali

Inama y’igihugu y’abahanzi mu Rwanda igiye kubegereza ubuyobozi aho batuye mu turere, gahunda y’amatora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 10:04
0


Inama y’igihugu y’abahanzi muri iyi minsi igiye kwegereza abahanzi ubuyobozi aho batuye mu turere banakorera umuziki. Kuri ubu gahunda y’amatora y’izi nzego agiye kuba mu ntara zose z’u Rwanda no mu turere twose. Aha bakaba bagiye gutora komite z’abahanzi muri buri karere.



Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ba muzika yabwiye Inyarwanda ko  aya matora bagiye kuyakora mu rwego rwo kwegereza abahanzi ubuyobozi bityo bigakuraho ibyo benshi mu bahanzi batari ab’i Kigali bibazaga ko ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abahanzi bwaba bukorera mu mujyi wa Kigali gusa.

Intore Tuyisenge yatangarije Inyarwanda ko inzego zigiye kubakwa mu turere tunyuranye nkuko zubatse ku rwego rw’igihugu, aha bakaba bagomba guhera mu ntara y’Amajyepfo aho baba bari kuri uyu wa 20 kugeza 21 Gicurasi 2019, nyuma yahoo bazerekeza mu ntara y’Iburengerazuba ku wa 22 na 23 Gicurasi 2019. Nibava aha bazerekeza mu ntara y’Amajyaruguru  tariki 27-28 Gicurasi 2019.

Inama y'igihugu y'abahanzi

Gahunda yose y'amatora ku rwego rw'uturere,...

Nyuma yo kuva muri izi ntara tariki 30-31 Gicurasi 2019 bazerekeza mu ntara y’Iburasirazuba hanyuma tariki 3-4 Kamena 2019 berekeze mu mujyi wa Kigali aho bazaba batora abayobozi b’inama y’igihugu y’abahanzi muri buri karere. Mu butumwa yageneye abahanzi Intore Tuyisenge yasabye abahanzi kuzitabira iyi gahunda bityo bakishyiriraho inzego zizabafasha kwiyubakira iterambere mu buhanzi bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND