RFL
Kigali

AMERIKA: Miss Bahati Grace yahawe indi mpamyabumenyi ya kaminuza -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 8:36
1


Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Mount Mercy University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye. Bahati Grace yahawe impamyabumenyi mu bijyanye na “Biology na Chemistry”.



Muri 2015 ni bwo Bahati Grace na bagenzi be basoje amasomo ya Kaminuza mu mwaka w’amashuri wa 2015 banahabwa impamyabumenyi zabo. Aha akaba yari yakurikiye ibijyanye na Dental Assisting. Nyuma yo gushyira ku ruhande iby’aya masomo Miss Bahati Grace yashatse gukomeza kwiga ndetse aza no gutangira amasomo mu mwaka wa 2016 aho yatangiye ibijyanye na “Biology na Chemistry”.

Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Bahati Grace yagize ati” Kuko nigaga MCB mu mashuri yisumbuye, nifuje kuyikomeza rero ntangira muri 2016 niga ibijyanye Biology na Chemistry ari ho naboneyemo impamyabumenyi ya kabiri.” Iyi mpamyabumenyi nk'uko na nyiri ubwite yabyitangarije ibaye iya kabiri yegukanye kuva yajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye.

Ubwo yajyaga gufata impamyabumenyi ye Miss Bahati Grace yari agaragiwe n’imfura ye Ethan Bahati nk'uko binagaragara mu mafoto Inyarwanda.com yabashije kubona. Umwe mu bishimiye bikomeye iyi mpamyabumenyi ni Pacy umusore uri mu rukundo na Bahati Grace wahise amuha ubutumwa bw’ishimwe. Uyu musore yagize ati” Arabikoze, yari urugendo rurerure gusa yarunyuzemo none ararangije. Amashimwe ku Mana kubera iyi ntambwe uteye, turakwishimiye rukundo rwanjye.”. Miss Kundwa Doriane (Miss Rwanda 2015) na Miss Mutesi Aurore (Miss Rwanda 2012) nabo bari mu bagaragaje ko bishimiye cyane intambwe mugenzi wabo Miss Bahati Grace yateye.

BahatiBahatiBahatiBahatiBahatiBahati n'umuhungu we w'imfura bari bishimiye bikomeye iyi mpamyabumenyiBahatiByari ibyishimo kuri Miss Bahati Grace wabonye indi mpamyabumenyi,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutoniwase fanny4 years ago
    Am very happy for her indeed, women we shud study hard and raise our voices so that they can hear us. Congz baby mama. Keep r up





Inyarwanda BACKGROUND