RFL
Kigali

Riderman yahuje imbaraga na Safi Madiba bakorana indirimbo “Mambata” bikomyemo abahora babatega imitego mu buzima-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2019 7:45
2


Muri iyi minsi bamwe mu bahanzi bagaragaza ubushuti mu mikoranire ni Safi Madiba na Riderman. Aba bagabo baherukaga guhurira mu ndirimbo “Nisamehe”, kuri ubu bamaze gukorana indi ndirimbo bise “Mambata” yumvikanamo amagambo yikoma bikomeye ababatega imitego mu buzima bwa buri munsi.



Muri iyi ndirimbo humvikanamo ubutumwa bukomeye bwumvikanisha ukwigamba gukomeye ku bantu bahora batega imitego aba bahanzi, Riderman agira ati” Agati gatewe n’Imana ntigapfa kumishwa n’amakata,…Mambata, imitego batega ni mambata, ipiga swata,…” Aya magambo kimwe n'andi yumvikanisha kwikoma bikomeye abatega imitego mitindi aba bahanzi ni yo yiganje muri iyi ndirimbo nshya ya Riderman na Safi Madiba.

UMVA HANO INDIRIMBO "MAMBATA" YA RIDERMAN NA SAFI MADIBA

Riderman

Iyi ndirimbo yari imaze igihe yamamazwa,...

Si iyi ndirimbo gusa Riderman akoranye na Safi Madiba cyane ko aba ari abagabo bakunze gukorana bya hafi mu rugendo rwabo rwa muzika. Aba baherukaga gukorana iyitwa “Nisamehe” nayo yaje ikurikira izindi zirimo “Come back” n’izindi bagiye bakorana. Iyi ndirimbo “Mambata” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Sam Kent.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “MAMBATA” YA RIDERMAN NASAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manudi4 years ago
    Umuntu ayishaka yayibona mambata
  • Karifa Goodfrey4 years ago
    Indirimboyayibonahe





Inyarwanda BACKGROUND