RFL
Kigali

Irushanwa rya SKOL Fly Cycling Club ryasize impano, Dukuzumuremyi na Muhoza bongera kubona intsinzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2019 5:59
0


Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga irushwa ngaruka kwezi ritegurwa na SKOL biciye mu ikipe ya SKOL Fly Cycling Club basanzwe batera inkunga, abakinnyi bafite impano bayobowe na Nyaminani Ernest mu gihe Muhoza Eric na Dukuzumuremyi Ally bigaragaje mu basanzwe bakina.



Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu kuva ryabaho bwa mbere mu 2018. Inshuro ya kabiri yabaye tariki 31 Werurwe 2019.

Mu bakinnyi bahatana bashaka kugaragaza impano bafite mu gutwara igare, Nyaminani Ernest yaje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Niringiyimana Jean Pierre mu gihe Twizerimana Jean Claude yaje ku mwanya wa gatatu.




Nyaminani Ernest yahize abandi bakoreshaga igare risanzwe (Pneu Ballon)

Aba bakinnyi batatu ba mbere bahita bajyanwa mu ikipe ya SKOL Fly Cycling Club bagahabwa amagare yagenewe gusiganwa bya kinyamwuga bitewe nuko hano baba basiganwe bakoresheje amagare asanzwe (Pneu Ballons).

Abakinnyi basigwaga ku magare asanzwe bakoraga intera ya kilometero 54 aho byari biteganyijwe ko isaha imwe baba basoje, Nyaminani Ernest yakoresheje 57’26”, Niringiyimana Jean Pierre akoresha 57’34” mu gihe Twizerimana Jean Claude yaje ari uwa gatatu akoresheje 58’14”.

Muri iri rushanwa, iyo bamaze kubona abakinnyi bafite impano ndetse bagahita babona itike ibajyana mu ikipe ya SKOL Fly Cycling Club, hakurikiraho icyiciro cy’abakinnyi basanzwe bakina umukino wo gusiganwa kinyamwuga, icyiciro kiba kirimo abato n’abafite imyaka iri hejuru ya 19 ndetse hakaza n’igice cy'abakanyujijeho (Veterans).

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru, Dukuzumuremyi Ally wa SKOL Fly Cycling Club w’imyaka 21 yaje ku mwanya wa mbere atsinze abakinnyi barimo Mugisha Moise na Hakizimana Seth wa Les Ami Sportifs de Rwamagana.





Dukuzumuremyi Ally yiyereka abafana

Dukuzumuremyi Ally yakoresheje 57’26” mu ntera ya kilometero 110 (110 Km). Aba bakinnyi, bazengurukaga inshuro icumi aho wasangaga umuzenguruko umwe ungana na 3,6 Km bityo uwa mbere akahakora 5’12” mu gihe abakobwa byari 6’30”.


Hakizimana Seth ahabwa igihembo

Nyuma yo gutwara iri siganwa, Dukuzumuremyi Ally yavuze ko muri uru rugendo yatangiye nabi ariko akaza gufashwa cyane na Mugisha Moise wabanje kugenda imbere amushakira inzira nyuma yaho yari amaze kubona ko nka Fly Cycling Club batsinda agahita amuha inzira agakina imbere.

“Mu muhanda natangiye meze nabi kuko ntabwo nari mu mwuka mwiza wo gusiganwa. Natangiye mpumeka nabi, Mugisha Moise amaze kubona ko mfite imbaraga zo gutsinda aramfasha akinira imbere bituma abo twari duhanganye bamukurikira baza kunanirwa baramureka mpita niyemeza kubajya imbere”. Dukuzumuremyi


Ally Dukuzumuremyi yaherukaga intsinzi ikomeye mu 2015 muri shampiyona (ITT)

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakiri bato ariko basanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare, Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yahize abandi kuko yasoje ibi bilometero 110 ari imbere ya Gahemba Bernabe bakinana ndetse na Nsabimana Jean Baptiste wa SKOL Fly Cycling Club waje ku mwanya wa kabiri.


Muhoza Eric ahabwa igihembo cy'uwa mbere mu bakiri bato


Dukuzumuremyi Ally (Ibumoso) na Muhoza Eric (Iburyo)



Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph yabaye uwa 3 mu bakiri bato



Isiganwa ryabaye mu mvura nyinshi ndetse bamwe mu bakinnyi bikabagora gusoza




Ntihemuka Jean Bosco ni we wari umushyushya rugamba

Isiganwa ry’iki Cyumweru ryari uguhatana hagati ya SKOL Fly Cycling Club kuko Benediction Excel Energy Continental Team yari yaryihariye ubushize itari ihari bitewe nuko bari muri Afurika y’Epfo aho bari baragiye muri Tour de Limpopo 2019.





Mbere yo guhaguruka ku ruganda rw'amabati




Mugisha Moise mbere yo guhaguruka dore ko yasoje ari uwa kabiri mu bakuru



Habimana Jean Eric yatangiye ariko aragwa ntiyasoza isiganwa



Bizimana Theogene niwe wari wabaye uwa mbere muri Pneu Ballon muri Werurwe 2019 ubu amaze kumenyera muri Fly Cycling Club


Gahemba Bernabe yabaye uwa 3 mu bakiri bato







Isiganwa ritangiye




Nyuma y'igihe adatwara igare, Girubuntu Jeanne d'Arc yongeye gutwara nubwo nta mukobwa wasoje kuko bose bavuyemo ku muzenguruko wa karindwi





Mugisha Moise yabanje kuyobora isiganwa rigeze hagati ariko aza gukuraho




Ivan Wulfaert umuyobozi wa SKOL nawe aba atwaye igare kandi agasoza


Uwimana Maretin nawe yatwaye mu bakanyujijeho


Imvura n'ubunyerere byatumye abakinnyi bamwe bava mu isiganwa


Nsabimana Jean Baptiste bita Machine yabaye uwa kabiri mu bakiri bato



Ntembe Jean Bosco perezida wa Fly Cycling Club





Uva ibumoso: Gahemba Bernabe, Muhoza Eric na Habimana Seth abakinnyi ba Les Amis S.R bahawe ibihembo


Ifoto isoza irushanwa ry'iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND