RFL
Kigali

Mbere yo kuva mu Rwanda Kidum yabanje gukorana indirimbo na Bruce Melody

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2019 10:04
0


Muri iyi minsi umuhanzi Kidum ni umwe mu batumiwe mu gitaramo cyo gususurutsa abitabiriye inama ya Transform Africa Summit yabereye mu mujyi wa Kigali mu minsi mike ishize, uyu muhanzi ufatwa nkumwe mu byamamare aka karere kagize mu ijoro ryakeye yari ari muri studio akorana indirimbo na Bruce Melody.



Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya Kidum yatangiye gutekereza gukorana indirimbo n’aba bahanzi ubwo yari amaze kumenya ko agiye kuza mu Rwanda akaba yarahise ahamagara Bruce Melody amusaba ko bakorana indirimbo, uyu musore nawe wakuze yumva Kidum nk’umuhanzi w’icyamamare ntabwo yagombaga kumuhakanira. Nguko uko indirimbo ya Kidum na Bruce Melody yemejwe.

Kidum

Kidum yari amaze iminsi mu rwanda aho yataramiye abitabiriye inama ya Transform Africa Summit

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 nibwo iyi ndirimbo yakozwe, aha Bruce Melody na Kidum bakaba bayikoreye muri studio ya Madebeat umwe mu basore bari kuzamuka cyane hano mu Rwanda mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye. Umunyamakuru wa Inyarwanda yifuje kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo harimo igihe izasohokera n’uko izaba yitwa icyakora ntibyakunda cyane ko bari bakiri mu mushinga wayo itararangira.

Ariko nanone nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya iyi ndirimbo nshya ya Kidum na Bruce Melody byitezwe ko ijya hanze mu minsi ya vuba cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND