RFL
Kigali

Miss Rwanda Nimwiza Meghan yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu ntara y’Amajyepfo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2019 1:03
1


Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 yatangiye gahunda yo kuzenguruka uterere tunyuranye tw’igihugu mu ntara zose akangurira urubyiruko gahunda ijyanye n’umushinga we wo gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi ndetse anashishikariza abari muri uyu mwuga kuwuvugurura bagakora ubuhinzi bugezweho kandi bufite intego.



Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyaruguru aho yagiye mu karere ka Musanze, akajya mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yakomereje urugendo rwe mu ntara y’Amajyepfo aho ari gukorera urugendo rw’iminsi itatu. Muri uru rugendo byitezwe ko agomba kugirana ibiganiro n’urubyiruko runyuranye rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’urusanzwe rukora ubuhinzi.

Ku ikubitiro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 akigera mu karere ka Huye Miss Rwanda 2019 wari uherekejwe na bakuru be aribo Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 bahuye n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi mu karere ka Huye bagirana ikiganiro kirambuye kibanze ku gushishikariza uru rubyiruko gukomeza gukora ubuhinzi cyane ko atari umwuga mubi bahisemo.

Muri iyi nama urubyiruko rweretse Miss Rwanda 2019 ibibazo bahurira nabyo mu buhinzi. Nyuma yo kubiganiraho n’inzego zinyuranye zari zitabiriye iyi nama Miss Rwanda Nimwiza Meghan yabijeje ubuvugizi ku bitabonewe ibisubizo muri iyo nama. Nyuma yo kuva muri iyi nama aho Miss Rwanda yari amaze kwishimirwa bikomeye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’uru rubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi muri aka karere, Miss Rwanda Nimwiza Meghan yagiye kuganira n'abanyeshuri biga ubuhinzi n’ubworozi mu ishuri rya EAV Kabutare.

Muri iri shuri Nyampinga w’u Rwanda wari ugiherekejwe na bakuru be yaganirije abanyeshuri abereka ko muri gahunda bahisemo yo kwiga ubuhinzi batahisemo nabi ndetse abashishikariza gukomeza urugendo batangiye cyane ko u Rwanda rukeneye abahinzi n’aborozi babigize umwuga kandi babyize bakiri bato benshi mu rwego rwo kwagura ubukungu bw’igihugu ariko habanza kwitabwa ku guhaza abaturarwanda ibyo kurya hagasagurirwa n’amasoko.

Ubu butumwa ni nabwo Miss Nimwiza Meghan yajyanye mu karere ka Gisagara mu kigo cya St Bernadette aho yatanze ubutumwa bujyanye no gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi. Akenshi Miss Meghan aba yunganirana na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane nawe wari ufite umushinga wo kurwanya imirire mibi abinyujije mu kurema uturima tw’igikoni. Aha nawe aboneraho gukangurira urubyiruko kugerageza gukora uturima tw’igikoni yaba iwabo mu ngo cyangwa ku ishuri ndetse aho turi bakarushao kutubungabunga.

Nyuma y’uyu munsi wa mbere w’uru ruzinduko byitezwe ko Nyampinga Nimwiza Meghan n’ikipe ye bari gufatanya bagomba gukomereza gahunda zabo mu bindi bigo by’amashuri mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza. Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyepfo uyu mukobwa akazakomereza no mu zindi ntara aho azasura uturere tunyuranye muri gahunda nk’iyi yo gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi.

Miss RwandaMiss Rwanda

Babanje kugirana ibiganiro n'urubyiruko rukora ubuhinzi mu karere ka Huye,...Miss RwandaMiss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane baganira n'abakora ubuhinzi mu karere ka HuyeMiss RwandaMiss RwandaBa Nyampinga n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Huye Kamana AndreMiss RwandaBafatanye ifoto y'urwibutso,...

Urugendo rwabo rwakomereje muri EAV Kabutare,...

Miss RwandaMiss Rwanda

Abanyeshuri n'umuyobozi w'ikigo bahaye ikaze ba Nyampinga,...

Miss RwandaUbuyobozi bwa EAV Kabutare n'abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw'aba bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda,...

Urugendo rwabo rwakomereje i Gisigara muri St Bernadette i Save,...

Miss Rwanda

Bakihagera bakiriwe n'abanyeshuri bari bateguwe ngo bafatanye gukorera imirima bahingamo imboga

Miss RwandaMiss Rwanda

Mu nzira bagana mu mirima y'imboga,...

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Bakuye ibyatsi mu mirima y'imboga y'iki kigo

Miss Rwanda

Nyuma bafatanye agafoto k'urwibutso,...

Miss Rwanda

Abana bo mu wa mbere muri St Bernadette bishimiye ba Nyampinga bikomeye

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Hakurikiyeho gahunda z'ibiganiro,...

Miss Rwanda

Uhagarariye ingabo muri Save yagejeje ikiganiro ku banyeshuri,...ashimira ba Nyampinga kuba baje gutanga impanuro mu banyeshuri

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaAbanyeshuri bagaragarizaga urugwiro ba Nyampinga babanje kubasaba ko babasinyira isinya y'urwibutso mbere yuko bava muri iki kigo,...


AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy/ Inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyaremye Gilbert4 years ago
    Wow Byiza cyane rwose courage, kuko bizatanga umusaruro muminsi irimbere nabandi bajye babigiraho, murakoze





Inyarwanda BACKGROUND