Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 yatangiye gahunda yo kuzenguruka uterere tunyuranye tw’igihugu mu ntara zose akangurira urubyiruko gahunda ijyanye n’umushinga we wo gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi ndetse anashishikariza abari muri uyu mwuga kuwuvugurura bagakora ubuhinzi bugezweho kandi bufite intego.
Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyaruguru aho yagiye mu karere ka Musanze, akajya mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yakomereje urugendo rwe mu ntara y’Amajyepfo aho ari gukorera urugendo rw’iminsi itatu. Muri uru rugendo byitezwe ko agomba kugirana ibiganiro n’urubyiruko runyuranye rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’urusanzwe rukora ubuhinzi.
Ku ikubitiro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 akigera mu karere ka Huye Miss Rwanda 2019 wari uherekejwe na bakuru be aribo Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 bahuye n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi mu karere ka Huye bagirana ikiganiro kirambuye kibanze ku gushishikariza uru rubyiruko gukomeza gukora ubuhinzi cyane ko atari umwuga mubi bahisemo.
Muri iyi nama urubyiruko rweretse Miss Rwanda 2019 ibibazo bahurira nabyo mu buhinzi. Nyuma yo kubiganiraho n’inzego zinyuranye zari zitabiriye iyi nama Miss Rwanda Nimwiza Meghan yabijeje ubuvugizi ku bitabonewe ibisubizo muri iyo nama. Nyuma yo kuva muri iyi nama aho Miss Rwanda yari amaze kwishimirwa bikomeye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’uru rubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi muri aka karere, Miss Rwanda Nimwiza Meghan yagiye kuganira n'abanyeshuri biga ubuhinzi n’ubworozi mu ishuri rya EAV Kabutare.
Muri iri shuri Nyampinga w’u Rwanda wari ugiherekejwe na bakuru be yaganirije abanyeshuri abereka ko muri gahunda bahisemo yo kwiga ubuhinzi batahisemo nabi ndetse abashishikariza gukomeza urugendo batangiye cyane ko u Rwanda rukeneye abahinzi n’aborozi babigize umwuga kandi babyize bakiri bato benshi mu rwego rwo kwagura ubukungu bw’igihugu ariko habanza kwitabwa ku guhaza abaturarwanda ibyo kurya hagasagurirwa n’amasoko.
Ubu butumwa ni nabwo Miss Nimwiza Meghan yajyanye mu karere ka Gisagara mu kigo cya St Bernadette aho yatanze ubutumwa bujyanye no gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi. Akenshi Miss Meghan aba yunganirana na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane nawe wari ufite umushinga wo kurwanya imirire mibi abinyujije mu kurema uturima tw’igikoni. Aha nawe aboneraho gukangurira urubyiruko kugerageza gukora uturima tw’igikoni yaba iwabo mu ngo cyangwa ku ishuri ndetse aho turi bakarushao kutubungabunga.
Nyuma y’uyu munsi wa mbere w’uru ruzinduko
byitezwe ko Nyampinga Nimwiza Meghan n’ikipe ye bari gufatanya bagomba
gukomereza gahunda zabo mu bindi bigo by’amashuri mu mpera z’iki cyumweru turi
gusoza. Nyuma yo kuva mu ntara y’Amajyepfo uyu mukobwa akazakomereza no mu
zindi ntara aho azasura uturere tunyuranye muri gahunda nk’iyi yo gukangurira
urubyiruko kugana ubuhinzi.
Babanje kugirana ibiganiro n'urubyiruko rukora ubuhinzi mu karere ka Huye,...Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane baganira n'abakora ubuhinzi mu karere ka HuyeBa Nyampinga n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Huye Kamana AndreBafatanye ifoto y'urwibutso,...
Urugendo rwabo rwakomereje muri EAV Kabutare,...
Abanyeshuri n'umuyobozi w'ikigo bahaye ikaze ba Nyampinga,...
Ubuyobozi bwa EAV Kabutare n'abanyeshuri bishimiye uruzinduko rw'aba bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda,...
Urugendo rwabo rwakomereje i Gisigara muri St Bernadette i Save,...
Bakihagera bakiriwe n'abanyeshuri bari bateguwe ngo bafatanye gukorera imirima bahingamo imboga
Mu nzira bagana mu mirima y'imboga,...
Bakuye ibyatsi mu mirima y'imboga y'iki kigo
Nyuma bafatanye agafoto k'urwibutso,...
Abana bo mu wa mbere muri St Bernadette bishimiye ba Nyampinga bikomeye
Hakurikiyeho gahunda z'ibiganiro,...
Uhagarariye ingabo muri Save yagejeje ikiganiro ku banyeshuri,...ashimira ba Nyampinga kuba baje gutanga impanuro mu banyeshuri
Abanyeshuri bagaragarizaga urugwiro ba Nyampinga babanje kubasaba ko babasinyira isinya y'urwibutso mbere yuko bava muri iki kigo,...
TANGA IGITECYEREZO