RFL
Kigali

VIDEO: Yize iby’amashanyarazi! Andy Bumuntu yavuze ku mukunzi we anahishura kwifashisha nyina mu mashusho y’indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2019 19:50
0


Andy Bumuntu yatangaje ko afite umukunzi bamaranye igihe ndetse ko indirimbo yise ‘Mine’ yayihimbye ari mu rukundo n'umukobwa yarutishije abandi. Yavuze ko kimwe mu byo yamukundiye harimo no kuba ari ‘Bumuntu’ kandi amwumva vuba.



Yitwa Kayigi Andy Dick Fred agejeje imyaka 24 y’amavuko. Ni umuririmbyi w’umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n’umuziki.

Imbere ya mwarimu ni umunyeshuri nk’abandi bose hanze y’ishuri ni umuhanzi. Amaze gushyira hanze indirimbo ‘Ndashaje’ yatumye ahangwa amaso na benshi, ‘Mukadata’, ‘Mine’, ‘Appreciate’ kugeza ku ndirimbo ‘Umugisha’ aherutse gushyira hanze.    

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Andy Bumuntu yavuze ku mukunzi we yahimbiye indirimbo ‘Mine’ mu 2016; bivuze ko imyaka itatu ishize bakundana utangiriye igihe yahimbiye iyi ndirimbo.

Yavuze ku ndirimbo ‘Umugisha’ aherutse gushyira hanze umubyeyi we yumvise akarira ndetse ko bamaze kuganira ku buryo ashobora kuzamwifashisha mu mashusho y’indirimbo. Yagarutse kandi kuri Mukuru we, Umutare Gaby waretse gukora umuziki n’ibindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA ANDY BUMUNTU 

Ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na Andy Bumuntu:

Inyarwanda: Andy Bumuntu ni muntu iki? 

Bumuntu: Andy Bumuntu mbere na mbere ni umunyarwanda. Yavukiye mu Rwanda akaba ari umusore w’imyaka 24 hanyuma amashuri abanza nayize Kacyiru La Colombiere nza kujya i Kabuga. Mu mashuri yisumbuye nize muri Saint Andre nyuma nza kujya kuri muri Eto’o iyo bitaga Eto’o Muhima mu mashanyarazi hanyuma rero nzagukomereza muri IPRC naho mu byerekeye amashanyarazi...

Inyarwanda: Impano y’umuziki yagukirigise ryari ? 

Bumuntu: Umuziki ni ikintu cyambayemo kuva cyera n’ubundi kubera ko icyo gihe cyose niga nararimbaga umunsi wa mbere nagiye kuri stage mu 2009…hari habereye ‘event’ ya P Fla ndacyeka na Tuff Gang ubwo rero bari baririmbiye kuri Saint Andre nari ndi mu bahanzi ba mbere rero baza gutangira stage.

Inyarwanda : Ibyerekeye amashyanyarazi wabishyize ku ruhande ? 

Bumuntu: Na n’ubu ndacyabihoraho ariko si cyane rimwe na rimwe hari igihe biba ngombwa ko ufata umurongo ukavuga uti hari ikintu nize hari icyo nkunda gukora,.. gusa magingo aya nkora umuziki kurusha uko nkora amashanyarazi.

Inyarwanda: Kuki wahisemo kuririmba injyana ya Blues ukavangamo Gakondo? 

Bumuntu: Gakondo ni ikintu kiturimo. Buriya uzarebe ntaho baba batarakwigishije gutega amaboko bakagushyira hariya wowe n’umushinwa (ni urugero). Bavuze bati mwese mutege amaboko, uzamurusha ntaho waba utarabyize kubera ko ari Gakondo yawe ni ikintu kikurimo. Gakondo ntaho yajya rero nanjye n’uko ng’uko Gakondo iyo sinshobora kuyijya kure. 

Ahubwo nongeramo ako kantu ka Blues ndetse n’injyana nyinshi zigiye zitandukanye kubera ko n’ubundi indirimbo zose mfite si blues harimo nk ‘ ‘Umugisha’ nshya harimo salisa na ‘appreciate’ zirimo za Afro rero ziba zivangavanze.

Rimwe na rimwe injyana iguhitamo hari ukuntu mu gitondo iyo ubyutse wenda niba ukunda kuririmba ukavuga uti reka ndirimbe gato iyo ugiye kuririmba hari ikintu uza kuririmba bwa mbere y’uko unahitamo icyo ujya kuririmba. Ushobora kujya kubona ukabona ndabyutse ndashaka kurapa.  

Hari ikintu rero kiba kikurimo nyuma rero ahubwo nibwo wenda uhitamo akandi kantu kongeraho kuri cya kintu n’ubundi wakundaga kijyanye n’ijwi ryawe ….Rero Blues ni injyana nkunda nkunze kwandika iyo ngiye guhanga rero urumva iza hafi aho..

Inyarwanda: Ukiri muto wifuzaga kuba iki?  

Bumuntu: …Kubera ko abana bagenda bagira imyaka itandukanye guhera ufite imyaka itandatu irindwi aho ngaho mba mvuga nti njyewe ngomba kujya mu gisirikare nyuma rero bigahinduka ukumva ushaka gukora amashanyarazi kuko nifuzaga gukora tekinike…nakoze football ho gato cyane ndavuga nti, oya.

Nakoze football twigaga muri Saint Andre icyo gihe nyuma rero nza gukomeza njya muri Basketball ni uko ukageraho ukavuga uti bya bindi byose nakundaga gukora ariko byose nabikoraga n’ubundi ndirimba rero umuziki uba […] 

Inyarwanda: Hari amakipe akomeye wakiniye?

Bumuntu: Byari bya bindi byo muri karitsiye ariko nyine ari wa muntu uba ukomeye muri karitsiye kuko njyewe nakinaga icyenda (nimero yo mu kibuga). Iyo bamburaga ubwo ng’ubwo byabaga ari ikibazo.  

Inyarwanda: Kuki mu bitaramo byinshi ukunze kuririmba indirimbo zitari izawe? 

Bumuntu: Ntabwo nkunze kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi ni ibintu nakoraga cyera nk’akazi. Cyera nibwo twakoraga ibyo bitaga ‘karaoke’ byari mu gutangira. Ikindi kandi kuririmba indirimbo z’abandi bahanzi rimwe na rimwe si bibi kuko hari icyo wigira kuri ibyo bihangano. Hari icyo wigira kuri iyo ‘creation’ bakoze rero ni nk’uko tujya tubona ya mashusho ya Bob Marley…Njya mbona nk’abantu batangiye gushushanya bayaheraho rero ni urugendo urwigiraho…

Andy Bumuntu yavuze ku mukunzi we bamaranye igihe

Inyarwanda: Kuba udakorana na ‘label’ ni uko utabishaka?  

Bumuntu: ‘Label’ ni ikintu cy’ingirakamaro ku muhanzi kuko rimwe na rimwe…nk’umuhanzi uba ukeneye umwanya mwinshi uri ku gihangano rero iyo ari wowe wirukanka muri ibi n’ibi hari ukuntu utaba uri hamwe gusa ariko nanone ‘label’ ubasha kuyihitamo bitewe n’abagusanze bagusanganira ndetse na ‘terms and condition’ bari kuzana ibyo rero rimwe na rimwe hari igihe mudahuza hanyuma ukavuga uti tube tubiretse.

Inyarwanda:  Hari abagerageje ku kwegera ntimwahuza?  

Bumuntu: Ntabwo baje ari nka label ahubwo baje ari abantu bari private. Abantu bari private bakavuga bati ni gute nshobora kuba nakubera manager. Icyo gihe nkamubaza nti ese ni hehe ushaka kunkura nihe ushaka kungeza?. Nubwo nanjye mba nzi aho nshaka kuva n'aho nshaka kugana.

Manager akwegera nawe afite ikintu akubonamo rero iyo ‘vision’ zitandukanye ugerageza kumwereka ‘vision’ akavuga uti njye ndabona atari byo twakorana rero reka…..kuko ninjye umanajinga …ubwo nturi uwanjye,

Inyarwanda: Insanganyamatsiko yawe y’imyandikire yibanda kuki? 

Bumuntu: …Iyo ngiye kuririmba kenshi nibanda ku buzima abantu babayemo nyine nibanda ku ‘bumuntu’ nk’uko nyine izina ryanjye ribivuga. Ese ni iki abantu bakeneye kugira ngo babane neza?

Inyarwanda: Indirimbo yawe wise ‘Mine’ ni inkuru mpamo? 

Bumuntu: Indirimbo ‘Mine’ nayanditse mu 2016. Nayanditse ndi mu rukundo (abisubiramo) kandi nayanditse ndeba hirya no hino uko bimeze. Ni igiki umukunzi yakwifuje kumva mu matwi y’umukunzi we ? Nayituye umukunzi wanjye ariko n’abandi. …Nta byinshi nza kubivugaho uyu munsi.

Inyarwanda: Iyi ndirimbo ‘Mine’ ayumvise yakubwiye iki ? 

Bumuntu : Yaranezerewe! Yarishimye kubera ni indirimbo ‘not only’ n’abayikunze kuri we yayishimiye kurushaho.

Inyarwanda: Wamukundiye iki?

Bumuntu: … ‘ubumuntu’ ni cyo n’ubundi ndeba mu mukunzi. Mbere na mbere afite umutima mwiza. Icya kabiri afite ‘vision’ y’ahantu ashaka kugera bitari umuntu ushobora kuvuga ati mutangiranye urugendo ariko mfite ahantu nshaka kugera ikindi rero navuga ni ukuba agusobanukiwe niba ukoze ‘movement’ runaka akaba azi impamvu uyikoze…Ni wa muntu utajya kuvuga byinshi akureba akavuga ati kanaka afite icyo ashaka…

Inyarwanda: Indirimbo ‘Umugisha’ wayandikiye umubyeyi wawe?

Bumuntu: ‘Umugisha’ nayanditse mu 2017. Nayanditse nyuma y’uko nanditse ‘Mukadata’ kuko ‘Mukadata’ ni indirimbo iba ivuga umwana wabayeho nabi bitewe n’umubyeyi utaramukunze rero nyuma ni bwo nashatse kwandika ku mubyeyi wabaye intangarugero yaba se ari umubyeyi wakwibarutse cyangwa se ari umuntu wakureze akakubera umubyeyi rero mbivuga neza mvuga nti warakoze kandi nakwigiyeho byinshi rero koko nayituye umubyeyi wanjye…  

Inyarwanda: Mu mashusho y’indirimbo ‘Umugisha’ azagaragaramo?

Bumuntu: Nakwifuje ko aza….kuko ubu ng’ubu ndamubwira nti ube uri tayari nzagukoraho maze uze tugende ukore ku mushanana n’urugori. Hari icyizere haramutse haje amashusho y’indirimbo dushobora kuba twakorana. 

Umunsi wa mbere ayumva yamaze umwanya acecetse yari itarasohoka. Nagiye kumureba ku kazi aho akorera hanyuma rero ndamubwira nti ibintu urimo bihagarike ngwino nkumvishe ikintu [..] gusa muri macye yaranezerewe. Twongeye kuvugana nyuma arambwira ngo warakoze.

Inyarwanda: Ibyo waririmbye mu ndirimbo ‘Mukadata’ hari ababifashe nk’inkuru y’ubuzima waciyemo, ni byo? 

Bumuntu: Ntabwo ari byo. Nayanditse kubera inshuti yanjye. Ni inshuti yanjye yari ibayeho muri ubwo buzima. Twabanye kuva cyera ariko ntari naramenya ubuzima yari abayemo nyuma rero byaramurenze arambwira ati dushobora kuganira gato.

Rero ni bwo natekereje ndavuga nti muri sosiyete yacu ni ibintu byagiye bibaho cyane ndetse bishobora no kuba bigihari ariko ni ibintu byagakwiye gucika. Rero ni bwo navuze nti reka ngire icyo mbikoraho. 

Inyarwanda: Ubuhamya bwakubereye inganzo! Yumvise indirimbo yakubwiye iki?

Bumuntu: Sinagize amahirwe yo kuba navugana nawe kuko yahise agenda mu mahanga ariko yaje kunyandikira nyine nyuma arambwira ngo ….nta n’ubwo yari azi ko ariwe nayandikiye yari azi ko ari ‘inspiration’ bimwe by’abahanzi ariko ndamubwira nti ‘bro’ iriya ndirimbo ni iyawe.   

Inyarwanda: Byagenze gute ngo uririmbe mu isabukuru y’amavuko ya Miss Mushambokazi

Bumuntu: Miss Mushambokazi ni inshuti ye yampamagaye arambwira ati mushuti wanjye afite isabukuru y’amavuko akunda ibihangano byawe ebana bishyire muri gahunda uze tumukorere siripurize. Ngayo ng’uko… 

Mu ndirimbo zanjye icyo gihe ‘Mine’ niyo yari ihari nshobora kuba namutura. Yari igezweho. Iya mbere yari ‘Ndashaje’ iya kabari ari ‘Mukadata’ ntabwo ari indirimbo rero z’isabukuru.

Inyarwanda: Mu by’ukuri Umutare Gaby mupfana iki? 

Bumuntu: Umutare Gaby ni Mukuru wanjye turavukana mu nda kuri papa na Mama.

Inyarwanda: Ubwo uheruka kuganira nawe yakubwiye iki?

Bumuntu: Ubwo mperuka kuganira nawe twaganiriye ku muziki ampa ‘feedback’ ku ndirimbo ‘Umugisha’ ambwira ati ni indirimbo nziza ese bigeze he? Ese urabona gahunda zigeze he z’ubuzima angira inama nka mukuru wanjye.

Inyarwanda: Wigeze umubaza icyatumye areka gukora umuziki?  

Bumuntu: Icyatumye areka umuziki ndumva ubwo aheruka ku bisobanura n’ubundi mu itangazamakuru ni uko yari ahinduye ubuzima. Yari afashe icyemezo rimwe na rimwe rero hari igihe icyemezo kiba ari icy’umuntu ku giti cye naramubwiye nti mukuru wanjye ndakwizeye icyo ukoze niba ari ‘sure’ ubwo gahunda ni iyo.  

Bumuntu avuga ko ashaka gufasha abahanzi bakizamuka

Inyarwanda: Umuziki umaze ku kugeza ku ki?

Bumuntu: Mbere na mbere umuziki watumye ibikorwa byanjye bimenyekana kubera ko mbere na mbere ‘purpose’ yanjye y’umuziki ni uko ‘message’ zanjye zigera ku bantu bagiye batandukanye uko rero ngenda nkora indirimbo ni ko ‘audience’ yanjye igenda iba nini kurushaho.  

Uko ‘audience’ ibaye nini ni ko ‘message’ igera ku bantu imitima igatuza igahinduka rero niyo ‘purpose’ yanjye. Ikindi kandi ni ‘business’ kuko umuziki nywukora nk’akazi nka ‘business’…uko ugenda ukora ni ko ‘business’ igenda ikura.   

Inyarwanda: Hari igihe cyageze wumva ushatse kureka muzika?

Bumuntu: Nta na rimwe nigeze nshaka kureka umuziki kubera ko nk'ubu ngubu gukora akazi udakunda ariko ukuramo amafaranga uhuye n’amananiza ushobora kuvuga uti ndabiretse ngiye gushaka ahandi nyabona.   

Ariko umuziki wo ni ikintu nkora nkunze ni ikintu nkora kindimo rero icyo gihe iyo utsinzwe uravuga uti ‘atleast’ hari ikintu nize uyu munsi. Kuko mu rugendo rwawo harimo ibintu byatuma ushaka kuwuhagarika.

Inyarwanda: Gira inama Andy Bumuntu w’imyaka 15

Bumuntu:….Ikosa rya mbere dukora mu buzima ni ukwibwira ko dufite igihe kandi igihe ntabwo ari inshuti yacu. Igihe kiba kigenda rimwe na rimwe hari ikigusiga rero buri segonda ubonye, uba ugomba kuribyaza umusaruro. Icya kabiri ni ukubaha no kumenya guhitamo abantu ukeneye mu buzima.

Inyarwanda: Hari imyitwarire urubyiruko rw’iki gihe rugaragaza wowe utishimire?

Bumuntu: Urubyiruko tubaho muri bino bihe. Ariko kubera ko rimwe na rimwe tuba tutazi amateka hari igihe tuba twumva ko ibintu by’uyu munsi ari byo biyoboye ugasanga rero hari ukuntu tutumvikana na bakuru bacu… uba usanga abakuru bavuga bati abana b’ubu ntibacyumva abantu batoya na bo bakavuga bati abakuru ntibatwumva barashaje…

Inyarwanda: Hari ikosa rikomeye wakoze mu buzima bwawe bakariguhanira ku buryo uhora ubyibuka?  

Bumuntu: Ni menshi (araseka). Iryo kosa ryari…cyera hari ukuntu byabagaho kwa kundi urabizi mu mashuri yisumbuye mukiri bato mugitangira ebana mugitangira gusohoka mugiye gukora ‘party’ ibintu nk’ibyo ng’ibyo rero rimwe na rimwe iyo mudakoze ‘communication’ ngo mubwire ababaruta muti twebwe tugiye aha ngaha bituma na bo bahangayika cyane cyera hari igihe navugaga ngo tugomba gucyesha ugasanga abagukuriye ntabwo mubyumva kimwe..

Inyarwanda: Uretse gitari hari ibindi bicurangisho by’umuziki waba uzi?

Bumuntu: Yego nzi gucuranga ingoma ndetse na piano gacye ariko ndacyari kubyiga. Buri mu gitondo iyo nkibyuka mu gitondo mba ngomba gufata amasaha kuko mbyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo ahasigaye nkafata isaha yo gukora ijwi n’indi saha yo kwiga…  

Inyarwanda: Wahisemo kuva iwanyu gihe iki?

Bumuntu: Maze imyaka itandatu nibana. Oya! Ntabwo mu rugo byari byanze n’uko rimwe na rimwe hari igihe kubera gukora uba udahuje gahunda n’abantu ukavuga uti ni sawa ko n’ubundi si nk'aho mbataye ndacyahari ariko ibintu byawe ubikora kuri gahunda zawe.   

Inyarwanda: Mu myaka itanu Andy Bumuntu aribona he?

Bumuntu: Andy Bumuntu muri njyewe ndifuza gukomeza kwagura umuziki wanjye kugeza ‘message’ ahantu hagiye hatandukanye ariko no gufasha abahanzi bakizamuka…ni imwe mu bintu numvaga iyo mbitekerejeho mba numva byibuze muri iyo myaka itanu hari umwe, babiri cyangwa se batatu nzaba mfite ahantu nshobora kuba ngejeje nanjye ndimo ariko nabo hari ahantu mbagejeje ndetse no kwagura umuziki wanjye mu karere cyangwa se mu bihugu runaka. 

Inyarwanda: Tubwire indirimbo z’ibihe byose kuri wowe?

Bumuntu: Indirimbo ‘Ndashaje’ yanzenye mu kibuga cy’umuziki. Yankuye ku muntu utazwi umusore uririmba ariko utari uzwi inzana kuri ‘level’ abantu bavuga bati umuntu akoze indirimbo ya mbere ariko akoze ‘message’ itandukanye. 

‘Mukadata’ iraje isanga nari narakoze ‘message’ ya ‘Ndashaje’ ariko hari abantu benshi babaye muri ubwo buzima bwa mukadata butigeze buvugwaho n’abandi bahanzi mu bihe byose byabayeho. Abantu baravuga bati ‘woooow’  hari abantu benshi rero yafashije nanjye biranshimisha ko ibafashije urumva inkura ku rugero inshyira ahandi.

Abantu rero batangiye kumbwira bati ariko ririmba akantu ku rukundo ni bwo haje rero ‘Mine’ noneho rero ‘Mine’ ije baravuga bati…Yampaye indi ‘public’ kubera ko ‘public’ y’abakundana nari ntarayigeraho…abafite ubukwe, abafite abakundanye, abateye ivi mbafasha kugera muri ibyo bihe byiza.. 

Inyarwanda: Urakoze cyane!

Bumuntu: Murakoze namwe ndabashimiye cyane.

Bumuntu yize ibijyanye n'amashanyarazi

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANDY BUMUNTU








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND