RFL
Kigali

VIDEO: Umuraperi Racine wifuzaga kwandikwa na Inyarwanda.com yashaka agahita apfa, yahishuye ko hari abahanzi benshi yandikiye indirimbo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/05/2019 15:01
3


Umwe mu baraperi b’abahanga cyane, Racine ahamya ko buri wese agira igihe cye cyo gukora ibye bikagenda neza. Uyu musore yaduhishuriye ko amaze kwandikira indirimbo abahanzi benshi batandukanye. Akunda cyane Inyarwanda ndetse mbere yifuzaga kwandikwa n'iki kinyamakuru yashaka agahita apfa.



Amazina ye asanzwe ni Kamatari Thierry akaba amaze kugira indirimbo 3 ari zo: 'Agahugu', 'Nzura', na 'Bizacamo' yakoranye na G Bruce. Afite kandi n’umuvugo umwe yise 'Nta Kundi'; izo ndirimbo ze zose yazikoze kuva mu 2017. Nta banga ryihariye yakoresheje nk’uko yabitangarije INYARWANDA kuko yinjiye mu muziki abikunze atanatekereza ko bizagera kure cyane. 

Ikimwinjiriza amafaranga cyane ni ukwandikira abahanzi, nyamara we yinjiye ashaka kwikorera izo kujya yumva akishima. Yagiye abona ubufasha mu bihangano bye ndetse anashimira cyane abamufashije mu buryo bwose kuko batumye abona ko ashoboye anafata umwanzuro wo gukora umuziki kinyamwuga.

Racine yatangaje ko yabonye Label igiye kumufasha mu bihangano bye yitwa The Champions kuri ubu ahuriyemo na Juda Muzik banahereyeho bashyira hanze indirimbo ‘Bitinde’. Amasezerano ya Racine na The Champions ni ay’umwaka umwe kugeza ubu ariko nibigenda neza bazayongera. Yagarutse ku ndirimbo aherutse kumvikanamo ya Season na Episode nk’uko muri bubisange mu kiganiro kuri ITV Rwanda.


Racine na Manager wa label nshya agiye gukorana nayo The Champions

Bamwe mu bahanzi yandikira bakunze kubigira ubwiru bakanga ko byamenyekana ko ari we wabandikiye, ariko Alyn Sano na Cassandra mu ndirimbo bahuriyemo yitwa ‘He is Mine’ bo barabyemera bakanabivuga ko ari we wayibandikiye. Uyu musore kandi yagarutse ku mpamvu abona abakobwa muri Hip Hop bakiri bake, ibintu bifite aho bihuriye n’imyumvire y’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange. Ati “Biba bigoye cyane no ku bahungu ubwabo, noneho umukobwa we biba birengeje. Umukobwa uza muri Hip Hop burya n’igisirikare yakijyamo muge mumwitondera.”


Umuraperi Racine ahamya ko umukobwa ujya muri Hip Hop yaba n'umusirikare

Racine yasoje ashimira abakunzi be anabasaba gukomeza kumushyigikira, anenga bikomeye abatinganyi. Yaririmbiye INYARWANDA aranayishimira cyane ko idahwema guteza imbere muzika nyarwanda aho avuga ko mbere yifuzaga kuzahagera yashaka agahita apfa. Ati: "Inyarwanda ndayishimira ko iteza imbere umuziki nyarwanda, kuva kera ntaribonaho n'utaribonaho azahagera,..twarabibonaga tukavuga tuti 'hariya hantu mpagiye n'izina ry'Imana n'ubwo nahita mpfa'. Kuri ubu Racine arishimira ko yageze ku Inyarwanda n’ubwo gupfa bitakiri mu byo yifuza na cyane ko yasanze bishoboka kandi bitagoye rwose.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Racine







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco4 years ago
    man courage ndakwemera kbs nzura niyambere ahubwo uradufite nutivumvura.
  • Tuyisabe Elyse3 years ago
    Racine Mwumvabwamberenamwumvisemuri. Ntakundi, Mumwakawa 2018, Mpitamvivura kbx . Numvise, Nzura, Ndatinya. Mbega Ums nkabakunzi bamusic byumwihariko hip hop twarayamanitse2. Nonehojyewe. Ubunindirimboyosenumvise, ijwirya, Racine mpitanyumvanitonze. Nibyishinavugakuruwomusore,rekandekeraho2.
  • Peter 1 year ago
    My Brother Racine cbz courage udukorera umuti kd nturi wentine nibwo ndimumahanga gusa ndagushyigikiye kd mpari nkumu agent wawe komeza uduhe ibigoma nka ntakundi twiyumvire izi mpanuro zawe umusa





Inyarwanda BACKGROUND