Uwitonze Clementine benshi bamenye ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda. Yavukiye mu muryango ukomeye wa Gikristo akura atozwa kubaha Isabato ndetse kugeza ubu avuga ko arushaho kwiyagura mu murimo w’Imana.
Kuva mu bwana bwe, Tonzi yakundaga kuririmba ndetse iyo mpano benshi bayimubonyemo kuva kera. Ku myaka irindwi yashyirwaga ku meza kugira ngo asusurutse abantu mu rusengero. Iyo uganira na Tonzi kenshi ntimwasoza mudakomoje ku mateka.
Tonzi iyo akuganiriza amateka ye ahamya ko umuziki ari igikorwa yatangiye cyera ndetse ari impano yakuranye aha ahamya ko igitaramo cya mbere yakoze yishyuje igiceri cya 50 ahasanzwe n’amafaranga 100 mu myanya y’icyubahiro. Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu mwaka w’i 1993 muri St Andre i Nyamirambo.
Tonzi ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Tonzi wanyuze mu makorali atandukanye, yaje gutangira kuririmba ku giti cye ndetse kugeza ubu yujuje album zirindwi aho ari gukora ku ya munani. Uyu muhanzikazi yahaye ikiganiro kirekire Inyarwanda atuganiriza ku buzima yanyuzemo kuva mu bwana bwe kugeza akuze. Kuri ubu Tonzi ni umubyeyi wubatse ufite abana babiri b'abakobwa.
TANGA IGITECYEREZO