RFL
Kigali

Paul Pogba ashobora kuba yakoze ubukwe mu ibanga na Marian Salaues

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/05/2019 11:17
0


Umukobwa ukundana na Paul Pogba, Marian Salaues yakwirakwije ibihuha kuri Instagram ko yaba yakoze ubukwe mu ibanga na Paul Pogba, nyuma yo guhindura amazina yakoreshaga kuri Instagram akiyita Zulay Pogba.



Uyu munyamideli ukomoka muri Bolivia, ni nyina w’abana babiri ba Pobga. Yahinduye amazina yakoreshaga kuri Instagram yiyita”Zulay Pogba”. Ibi byatunguranye nyuma y’iminsi mike y’agahinda aho ikipe ya Paul Pogba, Man United itabashije kuza mu makipe ane ya ya mbere muri Shampiona y’igihugu cyu Bwongereza (Premier League).

Marian Salaues bivuga ko yaba yakoze ububwe mu ibanga na Paul Pogba

Uyu mukobwa w’imyaka 25, ni we wavuganye bwa mbere na Paul Pogba amugira inama yo kugaruka mu gihugu cy'u Bwongereza, mu ikipe ya Man United mu mwaka wa 2017. Zulay yagaragaje ibyishimo ubwo yahoberanaga na Nyirabukwe barebanaga igikombe cy’Isi cyaberaga mu Burusiya, ubwo ikipe y’igihugu cy'u Bufaransa yatwaraga iki igikombe.

Marian Salaues na Nyirabukwe

Paul Pogba yishimiye kandi ivuka ry’umwana we wa kabili, afitanye na Marian Salaues muri Mutarama ubwo yatsindaga igitego cya Penaliti mu mukino wabahuje na Brighton ukarangira Brighton itsinze Manchester United 3-2.

Marian Salaues wahinduye amazina akiyita Zulay Pogba

Mu mpera z'iyi shampiyona Manchester United, yabuze amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere, ariko Pogba yafashije igihugu cye kwegukana igikombe cy’Isi. Pogba ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid, aho ashobora gutangira ubuzima bwe bushya mu murwa mukuru w’igihugu cya Esipanye, Madrid, muri Nyakanga uyu mwaka.

Paul Pogba na Kurt Zouma i Mecca

Paul Pogba yatembereye i Mecca, hamwe n’inshuti ye ikina inyuma mu kipe ya Chelsea, Kurt Zouma mu gifungo cya Ramadan.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND