RFL
Kigali

Muyoboke Alex yateguye igitaramo cya Silent Disco mu mujyi wa Kigali kizahuriramo aba Djs bakomeye mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 17:15
0


Muyoboke Alex ni izina rinini mu muziki w’u Rwanda bitewe n'abahanzi banyuranye yagiye abera abajyanama ndetse bakagerana kuri byinshi. Uyu mugabo ufite kompanyi yitwa Decent Entertainment kuri ubu yamaze gushyira hanze gahunda y’igitaramo afite cya Silent Disco yateguye mu mujyi wa Kigali.



Ubusanzwe ibi bitaramo bikunze gutegurwa n'abantu banyuranye kandi na Muyoboke Alex si ubwa mbere agiye kugitegura cyane ko yari amenyerewe mu gufasha Dj Spinny akamutegurira ibitaramo bakoreye kenshi Kimironko ahahoze Rosty. Kuri ubu uyu mugabo yateguye igitaramo cye bwite cya 'Kigali Silent Disco' aho abantu baba bumvira umuziki muri “Ecouteurs” bidateza urusaku hanze kandi bafite ubushobozi bwo guhitamo umuziki bumva mu miziki y’aba Djs batandukanye.

Silent Disco

Igitaramo cyateguwe na Muyoboke Alex

Iki gitaramo cya Muyoboke Alex byitezwe ko kizabera ahitwa Gusto Italiano akabari gaherereye ku Kimihurura neza imbere gato ya Papyrus, aha hakazacurangira aba Djs banyuranye barimo; Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Diallo, Vj Infinity, Dj Sisqo, Selekta Copain n'abandi benshi bazaba bacurangira abazitabira iki gitaramo kizaba tariki 24 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000frw na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND