RFL
Kigali

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 15:13
1


Mu minsi ishize abategura inama ya Transform Africa Summit 2019 batangaje ko abahanzi bagomba gutaramira abitabiriye inama ya Transform Africa kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 ari Mafikizolo na Kidum, icyakora ku munota wa nyuma hajemo impinduka cyane ko hasohotse irindi tangazo rigaragaza ko kuri gahunda Mafikizolo yamaze gukurwaho.



Nk'uko bigaragara kuri gahunda ivuguruye y’umunsi wa Gatatu w’inama ya Transform Africa Summit 2019, bagize bati” Turabasuhuje mwese,… twashakaga kubamenyesha ko uyu munsi dufite igitaramo cyo kuturuhura mu mutwe nyuma y’iminsi ibiri yari yuzuye imirimo, Nameless ukomoka muri Kenya araba ataramana na Bruce Melody ndetse na Kidum wavuye i Burundi.

Aha bibukije abantu ko iki gitaramo kiri bubere muri Auditorium ya Kigali Convention Center guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro kikaba gitumiwemo buri wese witabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019. Nyuma yo kubona iri tangazo twifuje kuvugana n'abashinzwe gutumira abahanzi muri iyi nama ngo tumenye impamvu nyamukuru itumye Mafikizolo isimbuzwa ku munota wa nyuma ntibyadukundira cyane ko ubishinzwe atitabaga Telefone ye igendanwa.

Tubibutse ko uretse aba bahanzi bari buririmbe hari urundi rutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda baririmbye muri iyi nama rurimo; Charly na Nina, Mani Martin, Hope Irakoze, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Peace Jolis.

Transform Africa

Bwa mbere hari hatangajwe ko Mafikizolo ariyo itaramira abantu bitabiriye iyi nama,...  

Mafikizolo

Ku munota wa nyuma hasohotse itangazo rishya rihindura ibyavuzwe mbere rikinjiza Nameless muri iyi gahunda,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagaju4 years ago
    Ariko nkubu nameless arusha iki bruce melody????????? Ubu ni ugusuzuguza abanyarwanda .





Inyarwanda BACKGROUND