RFL
Kigali

The Pink yasohoye amashusho y'indirimbo afata nk'ituro ry'ishimwe ku byo Imana yamukoreye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2019 15:38
0


'Ituro' ni indirimbo umuhanzikazi The Pink yashyize hanze mu mpera za 2018, akaba ayifata nk'ituro ry'ishimwe ku byo Imana imaze kumukorera kuva abonye izuba. Kuri ubu The Pink yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yise 'Ituro'.



The Pink yabwiye Inyarwanda.com ko 'Ituro' ari indirimbo ikubiyemo ishimwe rye ku Mana ku bwa byinshi yamukoreye kuva avutse kugeza uyu munsi wa none. Avuga ko yayanditse imuvuye mu mutima. Iyi ndirimbo ifite iminota ibiri n'amasengendo 26. Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye The Pink yagize ati: "Ituro ni indirimbo nanditse imvuye ku mutima. Ni ngufi ariko imbere y'Imana burya amagambo menshi si yo agira umumaro." The Pink avuga ko yagiye abona uguhambara kw'Imana inshuro nyinshi. 

UMVA HANO 'ITURO' INDIRIMBO NSHYA YA THE PINK

The Pink yagize ati: "Ni kenshi Satani agerageza kunyaga ibyishimo byanjye na souvenirs nziza mfite ku Mana ariko nafashe umwanya nsubiza amaso inyuma nongera kubona uguhambara kw'Imana mu buzima bwanjye. Rero iyi ndirimbo n'amagambo yayo ni bimwe mu byo nabasha guha Imana...Ubugingo bwanjye kandi sinabusiga kuko nabuyeguriye."

The Pink ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Kingdom of God Ministry

The Pink yunzemo ati: "Mbabazwa n'intege nke za muntu...numva urukundo nyikunda nagakwiye kuyibera correct 100℅. Mwuka Wera ajye abimfashamo rwose." Yavuze impamvu yahinduye injyana muri iyi ndirimbo. Yagize ati: "Nahinduye injyana nkora new school kuko benshi babinsabye, ndizera ko bayishimira." Yasabye abantu kujya bafata umwanya bakiherera n'Imana. Ati: "Icyo nifuriza abantu bose ni ukujya bafata igihe bagaha Imana umwanya bakaganira biciye mu isengesho. Ni ho uburyohe bw'agakiza wabwumvira."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ITURO' YA THE PINK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND