RFL
Kigali

Gisele Precious agiye gukorera i Rubavu igitaramo gikomeye yise 'Imbaraga Live Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2019 12:44
0


Gisele Precious umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki wa Gospel bari gukorana imbaraga nyinshi, amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe n'izindi. Kuri ubu ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye agiye gukorera mu karere ka Rubavu.



KANDA HANO WUMVE 'IMBARAGA' INDIRIMBO YA GISELE PRECIOUS

Gisele Precious yatangarije Inyarwanda.com ko ari mu myiteguro y'igitaramo azakorera i Rubavu, akaba ari igitaramo yise 'Imbaraga Live Concert' kizaba tariki 16/06/2019 kikazabera kuri ADEPR Gisenyi kuva saa munani z'amanywa. Ni igitaramo gifite insanyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo "Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete."


Gisele Precious ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Imbaraga' ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we n'umuziki wa Gospel muri rusange. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni umupasiteri muri iri torero. Kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Precious ari mu mihihibikano y'igitaramo 'Imbaraga Live Concert' ari nacyo gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yakwinjira umuziki.


Gisele Precious impano nshya mu muziki wa Gospel

KANDA HANO WUMVE 'IMBARAGA' INDIRIMBO YA GISELE PRECIOUS


Igitaramo Gisele Precious agiye gukorera i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND