RFL
Kigali

Abakinnyi ba Mukura bananiwe kumvikana ku ibaruwa ihagarika imyitozo kuko bagiye kuzuza amezi ane badahembwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2019 12:44
4


Muri izi mpera za shampiyona 2018-2019 amwe mu makipe yaranzwe n’ikibazo cy’amikoro macye ashingiye mu ibura n’itinda ry’imishahara y’abakinnyi. Kuri ubu iki kibazo cyongeye kugaruka muri Mukura Victory Sport ikipe ibariwa mu karere ka Huye.



Mu gihe habura iminsi micye ngo ukwezi kwa Gicurasi 2019 kurangire, abakinnyi ba Mukura Victory Sport nabo barabura iyo minsi ngo buzuze amezi ane (4) badakora ku mushara wa buri kwezi bakiniye iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro cya 2018.

Nk’uko amwe mu makipe yagiye abikora ugasanga abakinnyi banditse ibaruwa bagashyiraho amazina yabo bose nta n’umwe uvuyemo barangiza bagashyiraho umukono, byageze muri Mukura Victory Sport birangira abakinnyi bananiwe kumvikana aho bamwe banze gusinya.


Abakinnyi ba Mukura VS barabaza imishahar yo kuva muri Gashyantare 2019

Umwe mu bakinnyi ba Mukura VS wavuganye na INYARWANDA yavuze ko bari bamaze kunoza umugambi wo kwandika bagasinya ku ibaruwa ko batazakora imyitozo yo kwitegura Marines FC ariko ngo babigejeje kuri bagenzi babo barabyanga.

“Twebwe muri Mukura nubwo bitavugwa nuko abenshi mu bakinnyi bagira ubwoba kuko nk’ubu twari twamaze kumvikana ko twandika ibaruwa tugasinyaho ko duhagarika imyitozo ariko bamwe banze icyo cyifuzo duhita tubyihorera”. Umukinnyi

Undi mukinnyi yagize ati” Abayobozi batangira batubwira ko bari kubicyemura, amezi abiri agashira, atatu akajyamo kuko nk’ubu tumaze amezi atatu yuzuye dore n’ukwa kane kugiye kuzura. Nk’ubu hari abakinnyi bamzwe bamaze kwisubirira i Kigali bavuga ko barwaye ariko barabeshya ni ikibazo cy’ubukene”. Umukinnyi.


Abakinnyi ba Mukura VS bananiwe guhuza umugambi

Twagerageje kuvugana na Nayandi Abraham usanzwe avugira iyi kipe ya Mukura VS ntibyakunda kuko telephone ye yamaze igihe kitari gito ayivugiraho. Aha yari kutubwira nibura icyizere atanga ku kibazo abainnyi bafite ariko ntabwo twagize ayo mahirwe.

Ikibazo cy’itinda ry’imishahara muri Mukura VS giheruka muri Mutarama 2019 ubwo abakinnyi n’ubundi bishyuzaga amezi ane (4) kuko icyo gihe baherukaka amafaranga muri Nzeli 2018. Nyuma gato aba bakinnyi baje guhembwa amafaranga yose icya rimwe. Gusa kuri ubu bari kwishyura imishahara ya Gashyantare, Werurwe na Mata mu gihe na Gicurasi 2019 ibira iminsi itari myinshi ngo amezi ane yuzure.

Mu gihe shampiyona 2018-2019 imaze gukinwa imikino 27, Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 52 mu gihe kuri ubu bari kwitegura gucakirana na Marines FC kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Huye.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • safali4 years ago
    iyobaza kuba bafite umukino na RAYON aka kabazo kari gukemuka byihuse none nibihangane ntakundi.
  • ALPHOSI4 years ago
    NIBIHANGANE NAKIPE BITABAHO MURWANDA CYERETSE APR.FC
  • Bukuru Hassan4 years ago
    nibihangan bitegure gukina uwo mukino kuk byose mur football bibah
  • Joseph4 years ago
    Bihangane. Ko bitashoboka se ngo bahore bakina na Kimaranzara ndavuga Gikundiro.





Inyarwanda BACKGROUND