RFL
Kigali

Abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya mu nama ya Transform Africa Summit 2019 –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 11:27
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa Summit 2019’ yitabiriwe n’umubare munini w’abashyitsi bavuye mu bihugu binyuranye. Abahanzi b’abanyarwanda ni bamwe mu bahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye iyi nama.



Mu minsi ishize ubwo hatangazwaga Mafikizolo na Kidum nk’abahanzi bazataramira abitabiriye iyi nama, benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika batangiye kwibaza impamvu abahanzi nyarwanda batahawemo umwanya. Icyakora binyuranye n’ibyibazwaga abahanzi b’abanyarwanda nabo bahawe umwanya muri iyi nama bataramira abayitabiriye.

Abahanzi nyarwanda bataramiye abashyitsi n’abandi bitabiriye iyi nama mu mugoroba wo gusangira wabaye ku wa kabiri tariki 14 Gicurasi 2019. Abahanzi b'abanyarwanda baririmbye muri iyi nama harimo Mani Martin, Charly na Nina, Hope, Bill Ruzima na Kesho Band. 

Usibye aba ariko hari n'abandi bahanzi nyarwanda baririmbye mu minsi ishize barimo Andy Bumuntu waririmbye tariki 13 Gicurasi 2019. Mu bandi bagomba kuririmba muri iyi nama harimo Bruce Melody uza kuririmbana na Mafikizolo na Kidum kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 kuva saa kumi n'imwe kugeza saa tanu n'ijoro muri Kigali Convention Center aho iyi nama iri kubera.

Dj Miller

Dj Miller yahawe akazi ko gucuranga imiziki

Kesho Band

Kesho Band yacuranze Live muri uyu muhango,...

Smart

Hope na Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina


Nina wo mu itsinda rya Charly na Nina

Mani Martin

Mani Martin,...

Bill Ruzima

Bill Ruzima,...

Mani Martin

Deborah umwe mu bahanga bataramamara cyane mu muziki yaririmbanye na Bill Ruzima,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND