RFL
Kigali

“Umunyeshuri ntakwiye guhanishwa guhinga,..”Ubutumwa bwa Miss Nimwiza Meghan mu karere ka Rubavu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2019 10:33
1


Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 Nyampinga w'u Rwanda 2019 ari kumwe na Nyampinga w'u Rwanda 2018 berekeje mu karere ka Rubavu bakomerezayo ibikorwa bari bamazemo iminsi mu karere ka Musanze. Muri aka karere bahuye n'urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye muri gahunda yo kubashishikariza kwitabira ubuhinzi.



Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane ubwo bageraga mu karere ka Rubavu ibikorwa byabo byatangiriye mu ishuri rya Ecole des Sciences de Gisenyi, aha hakaba higa abanyeshuri barenga magana inani. Usibye iki kigo ariko kandi aba bakobwa ahise bakomereza urugendo rwabo mu ishuri rya Lycee Notre Dame de l’Afrique riherereye ku Nyundo.

Aba bakobwa n'ubundi bari bafite ubutumwa bumwe n'ubwo bari gutanga muri iyi minsi bwo gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi nk’umwuga watunga neza uwukora kandi udafite abantu benshi bawukora hano mu Rwanda by’umwihariko mu rubyiruko. Uru rugendo rw’aba bakobwa ruba rugizwe na gahunda zinyuranye zirimo kuganiriza abanyeshuri no kubakundisha ubuhinzi ndetse no kurema akarima k’igikoni mu kigo mu rwego rwo gushaka uko haboneka imboga zahaza abana mu ndyo yuzuye.

Muri Ecole des Sciences de Gisenyi ho basanzwe badafite akarima k’igikoni, gusa Miss Meghan na Miss Liliane bahavuye abanyeshuri ubwabo biyemeje gukora uturima tw'igikoni twinshi ndetse banatoye abanyeshuri bazadukurikirana. Usibye aha ariko muri Lycee Notre Dame de l’Afrique riherereye ku Nyundo ho hari imirima inyuranye inateyemo ibihingwa binyuranye byiganjemo imboga bahamya ko zibafasha mu kugaburira abanyeshuri indyo yuzuye badahenzwe no kujya kuzigura ku isoko.

Usibye ubutumwa yagiye agenera abanyeshuri, Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yibukije abarezi (abarimu) bo muri ibi bigo ko guhinga bidakwiye gufatwa nk’igihano mu bigo by’amashuri cyangwa ngo bibe igikangisho ku babyeyi bakunze kubwira abana babo ko nibananirwa kwiga bazajya guhinga kimwe n'andi magambo agaragaza umwuga wo guhinga nk’umwuga umuntu akora ari amaburakindi.

Miss RwandaMiss Rwanda

Ba Nyampinga bakigera muri Ecole des Sciences de Gisenyi bari kumwe n'umuyobozi w'ikigo

Miss Rwanda

Ba Nyampinga baganira ibyo bagiye kuganiriza abanyeshuri

Miss RwandaAbanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro ku bwinshi,...

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Aba bana biyemeje gukora akarima k'igikoni n'imirimo yo kukitaho

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Miss Nimwiza Meghan ubwo yari imbere y'abanyeshuri bo muri Lycee Notre Dame de l'Afrique...

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

Muri iki kigo cy'abihayimana bafite imirima bahingamo iby'ibanze abanyeshuri bakenera mu kurya,...

Miss RwandaAbanyeshuri bishimiye bikomeye ba Nyampinga,...

REBA HANO IBY'INGENZI BYARANZE IKIGANIRO ABA BANYAMPINGA BAGIRANYE N'ABANYESHURI MURI IBI BIGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza4 years ago
    Kandi se uyu yageze mubihano bikwiye abanyeshuri nibatabakwiye gute? Guhinga ni sport, ntamunyeshuri byishe, baba bahinga amashu yo basangiza ibishyimbo barya. Hanyuma, yarangiza ngo umushingawe nubuhinzi mu rubyiruko?





Inyarwanda BACKGROUND