RFL
Kigali

We Got Your Back yatangije muri APADE Club yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2019 19:54
0


Umuryango We Got Your Back ufite intego yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, watangije mu ishuri rya APADE, Club yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14/05/2019 ndetse kizakomereza no mu bindi bigo bitandukanye.



Ndagijimana Anastase ni we watangije umuryango 'We got your back’ ndetse akaba ari nawe uwuhagarariye kugeza magingo aya. ‘We got your back’ ni ijambo ry’Icyongereza ry’umuzimizo rikoreshwa ushaka kumvikanisha ko umuntu ikibazo afite ucyumva neza ndetse ko witeguye no kumufasha. Uyu muryango wiganjemo urubyiruko watangiye tariki 25 Nyakanga 2018 mu gikorwa cyabereye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi mu cyahoze ari KIE. Ugizwe n’ingeri zitandukanye, gusa urubyiruko ni rwo rwinshi dore ko ari 85%. 


We Got Your Back ubwo bari mu kigo cya APADE mu kuhatangiza 'Club'

We Got Your Back bafite intego yo kubaka Sosiyete izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu kwigisha igitsinagabo na cyane ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu bakora ihohorerwa, 90% ari igitsinagabo bakarikorera abagore ndetse ingaruka mbi kandi nyinshi zikagera ku bagore kuruta abagabo. Ndagijimana Anastase watangije uyu muryango, ubwo yaganirizaga Inyarwanda.com uko yatangije umuryango ‘We Got Your Back’ n'intego zawo yagize ati:

“Twaricaye turatekereza turavuga ngo uyu muryango tugomba kuwukora kugira ngo dufashe abagabo guhindura imyumvire mibi bafite ku gitsina gore,..aba bagabo n’abasore bagomba kumva ko ari bo ba mbere bagomba gufata iya mbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane ko bigaragara ko ari bo bagira uruhare runini mu gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uyu muryango rero watangiye ufite iyo ntego ndetse na n’ubu ni yo ukomeje. Tugenda dukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka sosiyete izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.“


Ntabwo ariko ‘We Got Your Back’ bigisha igitsinagabo gusa ahubwo bigisha n’igitsinagore aho babashishikariza kujya batanga amakuru igihe cyose bahuye n’ihohoterwa ndetse bagatunga agatoki aho babonye ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Babasaba kandi kwigirira icyizere, kumva ko bashoboye ndetse no kurangwa n’imico itabakururira mu ngeso zatuma bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu nyigisho ‘We Got Your Back’ itanga kandi harimo ubuzima bw’imyororokere, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, buryo ki umukobwa akwiriye kurindwa inda zitateganijwe, buryo ki umugore adakwiriye guhohoterwa, buryo ki umwana w’umuhungu akwiriye gufata umwana w’umukobwa, kumva ko bose bafite uburenganzira bungana n’ibindi.


Nk’uko Ndagijimana Anastase yabidutangarije bafite gahunda yo kwegera urubyiruko rutandukanye barusanze mu mashuri rwigamo yaba; amashuri abanza, amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza. Kuri ubu bari kugenda bafungura ama Club mu mashuri yisumbuye, akaba ari gahunda batangiye umwaka ushize wa 2018. Ni muri urwo rwego tariki 14/05/2019 bafunguye Club yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya APADE giherereye mu karere ka Kicukiro. Bizeye ko iyi Club izabafasha kwigisha urubyiruko rwinshi na cyane ko abigishijwe nabo bigisha abandi bityo bakaba umusemburo w’impinduka. Gahunda yo gufungura ama Club yatangiriye muri Groupe Scolaire Kimironko I, bayikomereza muri Group Scolaire Kimironko II nyuma yaho bajya mu bindi bigo bitandukanye ndetse banafite Club muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi.


Biteganyijwe ko tariki 20/05/2019 bazatangiza Club mu kigo Nderabarezi cya TTC Rubengera. Bifuza ko buri cyumweru cyangwa rimwe mu byumweru bibiri bajya batangiza Club mu kigo runaka. Mu cyifuzo cyabo kuri Generation y’ahazaza ni uko umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa bahabwa amahirwe angana bakaba muri sositeye itarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ndagijimana Anastase ukuriye umuryango ‘We Got Your Back’ avuga ko ari urugendo rutoroshye, gusa yizeye ko bizagerwaho. Icyakora yasabye imiryango itandukanye kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo iyi ntego bihaye igerweho.

Mu kigo cya APADE hatangijwe Club yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina


Bamwe mu banyamuryango ba We Got Your Back bahuguwe umwaka ushize

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND