Mathew cyangwa Mathieu ni izina rikunzwe kwitwa ab’igitsina gabo, mu kigereki ni Matthaios naho mu giheburayo bikaba Mattityahu, bikaba bisobanura ‘impano ya Yahweh’cyangwa ‘impano y’Imana’.
Imiterere ya ba Mathieu
Mathieu ni umugabo ugaragara nk’aho nta mikino agira, gusa
imbere muri we ni umuntu ufite umutim woroshye kandi wumva ibintu. Akunda gukora
ibintu bikarangira bikava mu nzira, gusa hari igihe ibintu yari afitemo imb
araga mu kanya kamwe, mu kandi kanya bimuviramo intege nke. Ariyemera cyane,
akunda gutegeka abandi ndetse nta kwihangana agira. Arahubuka mu byemezo afata,
kandi akarakara vuba, ni umunyamahane ku buryo iyo arakaye avuga nabi cyangwa
akavuga amagambo mabi bitari ngombwa akaza kuyicuza nyuma.
Akunda kwishyiramo ko abantu bamusuzuguye cyangwa batamwumva,
bikaba ari byo bimutera kugerageza kwereka abantu bose ko ari umuhanga cyangwa
se ari umuntu w’umugabo mu buryo runaka. Aba ashaka ko abantu bamubona nk’umuntu
utagira ubwoba, wihagazeho kandi utinyuka gukora ibintu bikomeye. Iyo akiri
umwana, ntabwo yigirira icyizere ku buryo biba ari ngombwa ko ababyeyi be
bamushishikariza kwirermamo icyizere.
Mathieu akunda abantu no guhura nabo cyangwa kubahuza. Kugira abantu bamushyigikiye akunda kandi yizera ni ingenzi cyane kuri bo. Ni umunyamatsiko cyane kandi yiyumvamo ibintu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Mu rukundo ni umuntu uhamye kandi ukunda umuryango we cyane. Yumvikana n’umukunzi we n’ubwo rimwe na rimwe avangamo kwiyemera. Akunda kandi imirimo ijyanye no gucuruza, icungamutungo n’ibaruramari, igisirikare n’ibindi bisaba ingufu nka siporo.
TANGA IGITECYEREZO