RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Mudahinyuka yijeje abanyarwanda ko ikipe y’abakobwa izakura umusaruro mu mikino ya Zone V

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2019 15:42
0


Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori irimbanyije imyiteguro y kuzaserukira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone V) izabera muri Uganda, Kampala kuva kuwa 18-25 Gicurasi 2019.



Mudahinyuka Christophe umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko ikipe yahamagaye abona imeze neza ku buryo biteguye kuzajya guhangana n’ibindi bihugu birimo na Uganda izakira iyi mikino.

Mudahinyuka yahamagaye abakinnyi 18 bazavamo 12 ba nyuma azajyana muri Uganda gushaka umwanya mwiza ushoboka nk’uko yabiganirije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019 ubwo bayri basoje umunsi wa kabiri w’imyitozo ikomeza kubera kuri sitade nto ya Remera.

“Iyo Umuntu agiye mu marusha aba agiye kurushanwa nk’uko ijambo ubwaryo ribivuga kuko btiwagenda udashaka gushyiramo ingufu ngo unarebe urwego abakinnyi bagezeho. Ubu abakinnyi bameze neza, biteguye kujya guhagararira igihugu, iyo umuntu abonye amahirwe yo guhagararira igihugu yerekana ko yari abakwiriye. Ikipe ni nziza kandi yiteguye kujya guhangana”. Mudahinyuka


Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu y'abakobwa nkuru

Abakinnyi 18 bahamagariwe gushaka umwanya wo kuzahagararira u Rwanda muri Uganda, bari kuba kuri Hiltop Hotel i Remera aho bazava bajya i Kampala muri Uganda ahazabera imikino kuva kuwa 18-25 Gicurasi 2019.

Mudahinyuka Christophe yungirijwe na Viateur Sibomana cyo kimwe na Marie Josee Umutesi ukora nk'umutoza wa kabiri wungirije.

Abakinnyi 18 bahamagariwe kwitegura irushanwa rya Zone V:

Mukandayisenga Benitha (UTB),Yankurije Francoise (St Joseph), Judith Hakizimana (UTB), Mukantambara Seraphine (RRA), Nzayisenga Charlotte (UTB), Munezero Valentine (APR VC), Olive Nzamukosha (St Aloys), Ernestine Akimanizanye (RRA), Yvette Igihozo (UTB), Iris Ndagijimana (St Aloys), Uwamahoro Beatrice (RRA), Uzamukunda Fillette (Ruhango VC), Uwamariya Jacqueline (UTB), Hope Musaniwabo (RRA), Euphranse Niyomukesha (RRA), Dusabe Flavia (APR VC), Donatha Musabyemariya (St Aloys) na Kelia Umutoni (St Aloys).


Abakinnyi bahamagawe bakomeje imyiteguro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND