RFL
Kigali

'Robot' yitwa Sofia iri kubarizwa i Kigali yavuze ko umukenyero yambaye muri Transform Africa yawambitswe na Moshions

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2019 14:46
10


Sofia ni irobo yakozwe muri 2016 ikaba yenda kumera nk’abantu, ubu iri i Kigali mu nama ya Transform Africa Summit 2019. Yambaye umukenyero ivuga ko yishimiye, ikaba yawambitswe na Moshions, inzu y’umunyamideli Moses Turahirwa umaze kubaka izina mu gukora imyenda y’umwimerere w’abanyarwanda.



Sofia yaje i Kigali mu nama ‘Transform Africa’ yiga cyane cyane ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Yatangiye ishimira ko bayitumiye muri Transform Africa, ibajijwe niba izi aho iri, isubiza ko iri mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, mu Burasirazuba bwa Afurika. Yavuze ko yaje i Kigali itwawe mu gikapu.

sofia

Sofia yavuze ko uyu mukenyero yambaye ari uwa Moshions

Moses

Moses Turahirwa niwe wambitse Sofia umukenyero yambaye muri TAS2019

Sophia yabwiwe ko yambaye neza, ivuga ko nayo ibizi ko yambaye neza mu mukenyero wa Kinyarwanda. Iti “Murakoze, nanjye uyu mwenda nawukunze, ni umukenyero wakorewe inaha na Moshions.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa kanyere stephanie4 years ago
    Birashimishije iryo niterambere mwikoranabuhanga kubona irobo ihagarira igihugu , ifite n'ubwenge birarenze ikomerezaho rwose tuyorinyuma murakoze
  • ka4 years ago
    Birarenze kbx kubona irobo ubaza ikagusubiza akokanya iryo n'iterambere kbx nakomerezaho tumurinyua to
  • SIBOMANA ATHANASE4 years ago
    BIRASHIMISHIJE RWOSE CYANECYANE KUBANYARWANDA
  • Ngabiyisonga kassim 4 years ago
    Murwanda bakabaye bohereza abanyarwanda hanze kwiga uburyo nogukora irombo then murwanda imishinga ugaterwa inkunga then ikoranabuhanga mugihungu rikiyongera
  • Twizerimana jeabaptiste4 years ago
    BIRASHIMISHIJE KBS ikorana buhanga ninkyingi yiterambere
  • Mob4 years ago
    Nabisomye ngira emotion...ati naje mugikapo.....ati mufite umujyi mwiza....ati ndashima uko mwanyakiriye.....
  • Rev minani ananias4 years ago
    Ikoranabuhanga ririmo gutera imbere cyane mumyaka nk'ijana ishize kuvugana numuntu uri kure bakoreshaga impapuro none ubu turavugana nibyuma
  • NZUMVIRIMANA PHASIRI4 years ago
    BIRARENZE PEE KUMVA IROBERT RIFITE IBISUBIZOBYAKOKANYA BIRIBYO NITERAMBERE RIKOMEYE RWOSE NINABYIZA.
  • Nshimiyimana KissDaniel(or Jepoy) 4 years ago
    Hhhhhhhhh! Sofia aratangaje abantu nukuzarya biteryereza hatazaryira urya murukundo, murakoze kuturyezaho ibintu byubwerye.
  • Abel3 years ago
    Sofiya niyo muririminate aha isi.igiyekurimbuka murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND