RFL
Kigali

Muri Alabama hatowe itegeko ribuza gukuramo inda kabone n’ubwo umuntu yaba yafashwe ku ngufu, biteza imvururu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2019 12:22
0


Leta ya Alabama, imwe mu zigize leta zunze ubumwe za Amerika, yemeje itegeko ribuza abagore n’abakobwa gukuramo inda, kabone n’ubwo baba bafashwe ku ngufu cyangwa barayitewe n’uwo bafitanye isano. Iri tegeko ryateje impagarara ku bantu benshi bemera ko gukuramo inda ari uburenganzira bw’umugore.



Mu bihugu byinshi byo muri Amerika ya ruguru, uburayi na Aziya, gukuramo inda usanga byemewe ku muntu wese ubyifuza kandi bigakorerwa kwa muganga bikozwe n’abaganga babifitemo ubumenyi. Muri Afurika, Amerika y’amajyepfo no mu bihugu cyane cyane by’abarabu, usanga gukuramo inda bitemewe, gusa hari impamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma byemerwa zirimo kuba ubuzima bw’umubyeyi bushobora kuhasigara, kuba byagaragara mbere y’igihe ko umwana yazavukana ibibazo, gufatwa ku ngufu, kubyarana kw’abantu bafitanye isano ya bugufi cyangwa uburwayi bwo mu mutwe bw’utwite.

Alabama ni imwe muri leta zigize leta zunze ubumwe za Amerika, abanyamategeko bayo bakaba bemeje ko gukuramo inda ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 99 ku muganga wabikoze cyangwa imyaka 10 ku wabigerageje. Iri tegeko ntaho riteganya igihano ku mugore cyangwa umukobwa wakuyemo inda. Gukuramo inda byemewe gusa mu gihe byagaragajwe ko ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga. Ubundi mu zindi leta zemera gukuramo inda muri Amerika, umugore yemerewe kuyikuramo igihe itararenza ibyumweru 6 kuko ariho umutima w’umwana utangira gutera mu nda ya nyina. Muri Alabama ho muri iri tegeko batoye bemeje ko kuva inda ikimara kwinjira, iba ari umuntu, bityo igihe cyose yaviramo umuntu aba yishwe.

Abagore

Abagore batangiye kwamagana iri tegeko

Muri iri tegeko, hari aho bavuga ko abantu bicwa bakiri insoro mu nda za ba nyina ‘baruta abaguye mu ntambara yo muri Cambodia’. Abadashyigikiye iri tegeko barimo umuryango w’abagore muri Amerika bavuga ko rihonyora ukwishyira ukizana k’umugore. Umunyamategeko witwa Terri Collins we ahamya ko iri tegeko icyo rigamije kumvisha abantu mbere na mbere, ari uko urusoro ruri mu nda y’umugore ruba ari umuntu. Umunyapolitiki witwa Rodger Smitherman yagize ati “Turi kubwira umwana w’imyaka 12 wasambanyijwe agatwara inda, ko nta yandi mahitamo afite.”

Mu banyamategeko 31 batoye, 25 bemeje iri tegeko, ni mu gihe 6 gusa ari bo baryanze. Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batishimiye iri tegeko, cyane cyane ku ngingo yo kudasonera abantu bafashwe ku ngufu cyangwa ababyaranye n’abo bafitanye isano ya bugufi. Ku rundi ruhande ariko, abashyigikiye iri tegeko bo bahamyaga ko ari ngombwa ko abantu birinda gusama aho kugana iyo kuvanamo inda.

Gukuramo inda byahozeho kuva na cyera hose ku isi, dore ko habagaho abaganga gakondo basobanukiwe imiti ishobora gukuramo nda cyangwa abantu bakagerageza kubikora mu bundi buryo. N’ubwo hari ibihugu byinshi bibuza abantu gukuramo inda ku bushake, ntibibuza abagore n’abakobwa kuzikuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’ubuvuzi ku buryo hari n’abahasiga ubuzima cyangwa bagakuramo ubundi bumuga bukomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND