RFL
Kigali

Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane berekeje i Rubavu mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/05/2019 9:47
0


Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 Nyampinga w'u Rwanda 2019 ari kumwe na Nyampinga w'u Rwanda 2018 berekeje mu karere ka Rubavu gukomerezayo ibikorwa bari bamazemo iminsi mu karere ka Musanze. Muri aka karere bahuye n'urubyiruko rukora ubuhinzi bari kumwe n'abarufasha mu bintu bitandukanye mu guteza imbere ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi.



Mu bikorwa bindi bahakora harimo no guhinga imirima y'imboga mu rwego rwo kunganira ibigo mu bijyanye n'imirire nk'uko byatangiwe na Nyampinga w'u Rwanda 2018 umwaka ushize.  Umuyobozi w'ikigo cya Sunrise we yavuze ko ba Miss kuba babasuye byateye ingufu abanyeshuri ndetse bakanabafasha cyane ku bijyanye no guhindura imyumvire bari bafite ku buhinzi.

Yagize ati"Ubusanzwe dufite inka zibakamirwa ndetse bakarya neza ariko kuva ba Nyampinga baje hano bitumye uyu murima basize aha abanyeshuri bazawitaho ku buryo bizatwunganira ariko n’abanyeshuri bizatuma bagira ubumenyi ndetse bakunde ubuhinzi kuko urebye ubundi iyo twababwiraga guhinga uko babifataga wagereranya n'uburyo babikoranye ibyishimo nyuma yo kumva ubutumwa bwa ba Miss ni ukuri bazagaruka aha hose twarahahinze byaraneze."

Yakomeje agira ati "Ibi bizadufasha, bizatwunganira no mu mirire y’abana cyane ko bahinze ibintu bikenewe hano ndetse hari ibigo byinshi byifashisha ibyo bahinga mukugaburira abanyeshuri" Uyu mushinga wo gushishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi ni wo Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yavuze ko azakora naramuka yegukanye ikamba rya Nyampinga ubwo yari akiri mu irushanwa. Naho Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane we ibyo kubaka imirima y'imboga n'imbuto yabitangiye umwaka ushize aho yagiye abikora mu gihugu hose muri gahunda yihaye yo kurwanya imirire mibi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2019 aba bakobwa barakomereza urugendo rwabo mu karere ka Rubavu aho biteganyijwe ko bazazenguruka uturere tunyuranye mu ntara zose ndetse n'umujyi wa Kigali.

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda

I Musanze aba bakobwa bifatanyije n'abanyeshuri bo muri Sunrise mu bikorwa byo guhinga

Miss RwandaMUSANZEAba bakobwa bavuye i Musanze basuye ibigo binyuranye nyuma yo gusura Sunrise,...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND