RFL
Kigali

Mico The Best yashyize hanze indirimbo “Circle” yasubiranyemo n’umunya Zambia B Flow –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/05/2019 20:24
0


Mu mezi ashize Mico The Best yashyize hanze indirimbo ye “Circle”. Nyuma y'uko iyi ndirimbo igiye hanze uyu muhanzi yaje kuyisubiranamo n'undi muhanzi wo muri Zambia witwa B Flow, ndetse kugeza magingo aya iyi ndirimbo basubiranyemo yamaze gusohoka iri kumwe n’amashusho yayo.



B Flow ni umunyazambia uherutse kugirwa ambasaderi mu kurwanya indwara y’igituntu muri iki gihugu, ndetse mu cyumweru gishize yari mu Rwanda yitabiriye inama yigaga ku ndwara y’igituntu. Yari kumwe n’abanyacyubahiro batandukanye n’umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda bitabiriye iyi nama yafatiwemo ingamba zo guhashya igituntu.

B’Flow cyangwa B-Flow akora injyana ya Dancehall, Hip Hop, ni Producer agakora n’ibikorwa bigamije kuvugira ikiremwamuntu. Ubwo uyu muhanzi yazaga mu Rwanda mu minsi ishize, Mico The Best yabwiye INYARWANDA ko mbere y’uko B Flow aza Rwanda kuri gahunda yari afite harimo no gukorana indirimbo nawe. Avuga ko kugira ngo inzu ireberera inyungu z’abahanzi KIKAC Music igere kuri B Flow byanyuze k’ushinzwe kureberera inyungu z’umuhanzi Bebe Cool mu Rwanda nawe wasabye uyu muhanzi kubahuza na B Flow.

Mico The Best

Muri Studio ubwo bari bamaze gukora iyi ndirimbo

Icyo gihe yongeyeho ko muri Kikac Music bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bagakorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu. Avuga ko bafite indirimbo bazakorera muri Tanzania, Uganda n’ahandi, ngo ni intego bihaye mbere y’uko Nyakanga 2019 igera. Amajwi y’iyi ndirimbo Circle (Sako) yatunganyijwe na Producer Iyzo Pro; amashusho afatwa na Fayzo Pro.

REBA HANO IYI NDIRIMBO “CIRCLE” YA MICO THE BEST NA B FLOWWO MURI ZAMBIA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND