RFL
Kigali

BASKETBALL: Umugwaneza, umutoza muri U16 yijeje abanyarwanda umusaruro muri Zone V nyuma yo gutsindwa na GS Ste Bernadette Kamonyi - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/05/2019 10:47
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 ikomeje imyiteguro y’imikino Nyafurika y’akarere ka Gatanu (Zone V) izabera mu Rwanda muri Kamena 2019. Iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na GS Ste Bernadette batsindwa amanota 64-32.



Imikino y’akarere ka Gatanu ireba abana bari munsi y’imyaka (Abahungu n’abakowa) izakinwa kuva tariki 10-16 Kamena 2019 ibere muri Kigali Arena, sitade nshya igezweho iri kubakwa i Remera mu mujyi wa Kigali.


Ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 16 (Abakobwa) bari kwitegura imikino ya Zone V

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 (Abakobwa) avuga ko aho ikipe igeze ari ahantu hashimishije kuko ngo batangiye babigisha kudunda umupira ndetse banatangira bagiraga ubwoba ko bitazatanga umusaruro ariko ubu akaba abona hari icyizere cyinshi cyo kuzatanga umusaruro.

“Muri Zone V nizera ko tuzitwara neza. Kubera ko nkurikije indi kipe ya U16 twari dufite mu 2017, iyi dufite mbona ifite ukuntu iri hejuru. Abanyarwanda bagire icyizere kuko kirahari kandi cyinshi, ntibazatinye kuza gushyigikira abana bacu, ntibazatinye gushyigikira abana b’abanyarwanda. Bazaze batujye inyuma cyane ko irushanwa rizabera mu Rwanda". Umugwaneza 

Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 16 

Habiyambere Patrick umutoza mukuru wa Ecole Bernadette (Kamonyi) avuga ko nk’ikipe y’ikigo cy’amashuri bari mu myiteguro ihambaye muri gahunda yo gutinyura abana babo bityo bazajya mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri bahagaze neza kurushaho.

“Ni mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ihuza ibigo by’amashuri mu minsi iri imbere no kugira ngo tuzane ibyishimo mu kigo kugira ngo abana babone ibyo dukora, urebye ni ukubatera imbaraga bityo bakarushaho gukunda ibyo bakora atari uguhora mu myitozo gusa”. Habiyambere

Mbere yo gukina n’ikipe y’igihugu, GS St Bernadette (Kamonyi) yari yakinnye na RP-IPRC South WBBC na APR WBBC. Habiyambere avuga ko ari imikino iba ikomeye bakina muri gahunda yo gutinyura ikipe yabo kugira ngo izitabire amarushanwa iri ku rwego rwiza rwo guhangana.

“Ni imikino ikomeye niko bimeze kugira ngo abana batinyuke kuko bahura na bagenzi babo banganya imyaka. Bituma batinyuka guhangana n’abandi kandi bitari ibyo gusa ni no kurushaho gutegura ikipe ifte imyitozo ihagije ahanini duhereye ku mikino ikomeye”. Habiyambere

Kuba ikipe ya GS St Bernadette ikina imikino iyihuza n’amakipe akomeye arimo n’ikipe y’igihugu, Habiyambere avuga ko nta kibazo kizabaho kijyane no gutuma abana be biyumva mu gihe baba bagiye guhura n’amakipe mato kuko ngo afata umwanya akaganira nabo akabakuramo umwuka wo kumva ko bakomeye imbere y’andi makipe.

Padiri Majyambere Jean d’Amour wa Diyoseze ya Kabgayi akaba umuyobozi wa GS Ste Bernadette ya Kamonyi avuga ko imikino ya gicuti bakina nk’ikipe y’ikigo ibafasha.

“Icyo iyi mikino itumarira, ituma abana bacu bigirira icyizere bakanakunda gukina. Iyo uhuye na APR nk’ikipe ikomeye bituma wipima neza. Twarabatumiye kugira ngo bipime kuko bagiye no kujya muri shampiyona y’amashuri. Bituma abakinnyi bamenya urwego bagezeho. Ikipe y’igihugu nayo yadusabye ko twakina kugira ngo bitegure imikino ya Zone V”. Padiri Majyambere


Ikipe ya GS St Bernadette Kamonyi n'umutoza wayo Habiyambere Patrick yatsinze u Rwanda amanota 64-32

Padiri Majyambere Jean d’Amour avuga ko imikino mu mashuri ituma abana bagira ikinyabupfura no hanze y’ikibuga kuko ngo kubera gukurikiza amategeko y’umukino bigenda bikagera hanze y’ikibuga bikamufasha kumvira abamuyobora, abarezi n’ababyeyi.


Ikipe ya GS St Bernadette Kamonyi ikunze gukina n'amakipe akomeye mu gushaka ko abana babo bamenyera amarushanwa

PHOTOS: KABERA Fils (TV&Radio1)    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND