RFL
Kigali

Uyu munsi Mark Zuckerberg washinze Facebook yujuje imyaka 35: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/05/2019 9:32
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 14 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’134 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 231 ngoumwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1610: Umwami Henry IV w’ubufaransa yarishwe, ahita asimburwa na Louis wa 13 ku ngoma.

1643: Louis XIV yambitswe ikamba ry’ubwami mu Bufaransa ku myaka 4 y’amavuko, nyuma y’urupfu rwa se Louis wa 13.

1787: Muri Philadelphia ho muri Pennsylvania, hashyizweho akanama ko kwandika itegeko nshinga rishya rya Leta zunze ubumwe za Amerika, George Washington aba perezida wa mbere nyuma y’uko iki gihugu kibonye ubwigenge ku Bwongereza.

1796: Edward Jenner yakoze urukingo rwa mbere rw’indwara ya Variole.

1939: Lina Medina ku myaka 5 y’amavuko yibarutse umwana aba umuntu wa mbere ubashije kubyara akiri muto mu mateka y’ikiremwa muntu.

1948: Igihugu cya Israel cyatangaje ubwigenge bwacyo, ndetse guverioma y’agateganyo ishyirwaho. Ibi byahise bikurura intambara hagati y’iki gihugu n’ibindi bihugu by’abarabu bituranyi byacyo.

2013: Perezida wa Nigeriya Goodluck Jonathan yatangaje ko igihugu cya Nigeriya cyatewe n’umutwe w’iterabwoba mu majyaruguru yacyo, Boko Haram mu duce twa Borno, Yobe na Adamawa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1944: George Lucas, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime wamenyekanye cyane muri filime za Star Wars yabonye izuba.

1969: Cate Blanchett, umukinnyikazi wa filime ukomoka mu gihugu cya Australia wamenyekanye muri filime Blue Jasmine yabonye izuba.

1972: Gabriel Mann, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Nolan Ross muri filime y’uruhererekane Revenge nibwo yavutse.

1978: André Macanga, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Angola nibwo yavutse.

1984: Mark Zuckerberg, umushoramari w’umunyamerika washinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yabonye izuba.

1986: Andrea Bovo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1987: Franck Songo'o, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1610: Umwami Henry wa 4 w’ubufaransa yaratanze.

1643: Umwami Louis wa 13 w’ubufaransa yaratanze.

1991: Jiang Qing, umukinnyikazi wa filime w’umushinwa, akaba yarabaye umugore wa Mao Zegong perezida wa mbere w’ubushinwa yitabye Imana, ku myaka 87 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND