RFL
Kigali

Inshuro ya 7 ya Seruka Youth Cup yitabiriwe n’ikipe yo hanze yu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2019 13:37
0


Imikino ngaruka kwezi ihuza abana bato kuva ku myaka 4-16 ya Seruka Youth Cup yatangijwe umwaka ushize wa 2018, kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 yabaga ku nshuro yayo ya karindwi (7) ku kibuga cya RP-IPRC- Kigali ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.



Amakipe 80 aturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu ni yo yitabiriye iyi mikino harimo n’amakipe yaturutse mu gihugu cya Uganda ya Washington Sports Academy ikaba inabaye ikipe ya mbere iturutse hanze y’u Rwanda yitabiriye iri rushanwa.


Washington Sports Academy (Uganda) yabaye ikipe ya mbere ikina muri Seruka Youth Cup ivuye hanze y'u Rwanda

Abana 1,200 muri rusange ni bo bitabiriye inshuro ya karindwi ya Seruka Youth Cup. Muri Werurwe uyu mwaka hari hitabiriye abana 800 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 6 ibintu abategura iri rushanwa bishimira mu buryo irushanwa rigenda ryaguka mu bwitabire nk’uko Hubert Hategekimana Sugira umuyobozi wa Seruka Youth Cup abihamya.

“Uyu munsi turishimira ko amakipe ndetse n’umubare w’abana bitabira ugenda wiyongera cyane kandi guhanganira ibikombe bikaba bigenda bizamura urwego rw’abana ndetse n’amakipe” Hubert Hategekimana.


Hategekimana Sugira Hubert (Ibumoso) umuyobozi wa Seruka Youth Cup muri gahunda yo guhemba amakipe yitwaye neza 

Umuyobozi wa Seruka Youth Cup,  Hubert Hategekimana Sugira yanakomoje ku kuba amakipe yo hanze y’u Rwanda yatangiye kwitabira irushanwa kandi abona ko hari icyizere ko azakomeza kwiyongera anashimangira ko ku ikubitiro iyi ari yo ntego batangiranye yo guhuriza hamwe amakipe yo mu karere, Afrika ndetse n’ahandi ku isi bityo amakipe yo mu Rwanda akabigiraho binyuze mu irushanwa rya Seruka Youth Cup.

Mu gusoza iyi mikino, amakipe atanu (5) yegukanye ibikombe ariyo St Dominic yatwaye igikombe mu cyiciro cy’imyaka 7-8 itsinze ikipe ya Nyabivumu Training Center 3-1 ku mukino wa nyuma.

Washington Sports Academy yo muri Uganda itsinda The winners 2-0 mu cyiciro cy’imyaka 9-10, Nyabivumu Training Center yegukana igikombe mu cyiciro cy’imyaka13-14 itsinze Peaciful FC ku  Mukino wa nyuma 1-0 mu gihe St Dominic yegukanye igikombe cyo mu batarengeje 15-16 itsinze Rapide FC 4-3.



Amakipe ahabwa ibikombe nyuma y'imikino ya nyuma 

Hanatangajwe kandi ko ku nshuro ya 8, iyi mikino izerekeza mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba aho izakirwa n’ikipe y’abana ya Sunrise FC ku kibuga cya Nyagatare.

Seruka Youth Cup itegurwa ku bufatanye na Manumetal Ltd, CBA, Waterlife, Zillionizer, Isokonline Ltd, Dynamic Ltd, Sante Pour Tous, Dream Team Football Academy kuri iyi nshuro Icyayi cy’u Rwanda (Rwanda Tea) nabo bakaba baragize uruhare mu mitegurire y’inshuro ya munani (8). 


Ni imikino ifasha abana kongera amarushanwa bakiri bato bityo ngo bizabafashe mu myaka iri imbere

 



Seruka Yoputh Cup kandi ituma abana bagaragaza ubuhanga bafite ku mupira w'amaguru kurusha kwitoza gusa bagataha 


Umunsi wa karindwi wa Seruka Youth Cup wabereye ku kibuga cya Kicukiro mu gihe umunsi wa 9 uzabera i Nyagatare

PHOTOS: Seruka Youth Cup






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND