RFL
Kigali

Byari amarira n’agahinda mu gusezera no gushyingura Miss Bellange Irene Muhikira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2019 10:12
2


Kuri iki Cyumweru tariki 12/05/2019 ni bwo Miss Irene Bellange Muhikira wabaye Miss UNILAK yashyinguwe mu cyubahiro i Rusororo. Byari amarira n’agahinda mu kumusezeraho bwa nyuma ndetse no mu muhango wo kumushyingura.



Bellange Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK, yitabye Imana ubwo yari arimo kubyara tariki 30 Mata 2019 mu ma saa cyenda z'ijoro mu bitaro byo muri Angola igihugu yabanagamo n’umugabo we Burabyo Ghislain baherutse kurushinga, uyu mugabo we akaba ari mukuru w’umuhanzi Yvan Buravan uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda.


Buryabyo Ghislain yavuze ko hari byinshi azibukira kuri Miss Bellange

Umubiri wa Miss Bellange Muhikira wagejejwe mu Rwanda ku ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 10/05/2019 uvanywe muri Angoka, ujyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ku wa Gatandatu tariki 11/05/2019 ni bwo habaye ijoro ry’ubuhamya bwaranze ubuzima bwa Miss Bellange mu muhango wabereye i Rebero mu mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 12/05/2019 ni bwo Miss Bellange Muhikira yasezeweho bwa nyuma, nyuma yaho ashyingurwa mu cyubahiro i Rusororo mu muhango watangiye saa Sita z’amanywa.

Nyakwigendera Miss Bellange yashyinguwe i Rusororo

Bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda bagaragaye mu muhango wo gushyingura Miss Bellange, harimo; umuraperikazi Ciney, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin, Yvan Buravan (murumuna w’umugabo wa Miss Bellange), The Pink, Tonzi, Ev Uwagaba Joseph Caleb, Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo, umuhanzi Yvan Ngenzi, umunyamakuru Steven Karasira n’abandi benshi biganjemo abaturutse mu itsinda rihuza abahanzi, abapasiteri, abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki uhimbaza Imana [All Gospel Today] Miss Bellange yabarizwagamo.


Bellange Muhikira wabaye Miss UNILAK yitabye Imana ku myaka 32 y'amavuko

Mu bagize icyo bavuga kuri Miss Bellange mu kumusezeraho bwa nyuma harimo; umugabo we Burabyo Ghislain, Bishop Kabandana Claver uyobora Itorero rya Assembly of God mu Rwanda, iri torero akaba ari naryo nyakwigendera Miss Bellange yasengeragamo, Rev Baho Isaie wari uhagarariye All Gospel Today n’abandi. Aba bose bahurije ku kuba ‘Miss Bellange agiye hakiri kare’. Bavuze ko yari azi kubana neza n’abantu bose, akaba yarahoranaga umunezero ubuzima bwe bwose. Bamusabiye kuruhukira mu mahoro y’Imana.


Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa mu ijoro ry'ubuhamya n'amateka yaranze Miss Bellange

Burabyo Ghislain umugabo wa Nyakwigendera Miss Bellange, mu ijoro ryaranzwe n’ubuhamya n’amateka ya nyakwigendera, yavuze ko Bellange yamwuzuzaga umunezero ndetse akaba yamukundaga cyane. Yavuze ko amusigiye urwibutso rudasibangana.  Ati “Nubwo atuvuyemo hakiri kare ariko njye twabanye yaranyujuje, yari umujyanama mu rundi ruhande, yari inshuti, yari byose kuri njyewe.” 

Mu butumwa yanditse mu gatabo k’amateka ya nyakwigendera, Burabyo Ghislain yagize ati: “Irene Muhikira mukunzi wari uwanjye nkunda unyuzuza umunezero ariko nasanze kandi uri n’uw’Uwiteka. Unsigiye urwibutso rwiza rudasibangana. Mana ishimane mu mahoro n’uwera wawe Irene Muhikira wampaye kandi nakundaga.” 


Muri filime mbarankuru y’amateka ya Miss Bellange, Yvan Buravan unafite indirimbo nshya yahimbiye Miss Bellange, yavuze ko nyakwigendera Bellange yari azi kubana neza n’abantu bose. Urupfu rwa Miss Bellange rwashavuje benshi barimo n'uwitwa Mwiteneza Exavelyne uzwi nka Cadette wamenyanye na Bellange bitewe n'uko basa ndetse hari benshi bari bazi ko ari impanga. Baje kumenyana baba inshuti z'akadasohoka. Mu muhango wo gushyingura Miss Bellange, uyu Cadette yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga kuri Bellange wari inshuti ye magara, umujyanama we ndetse akaba yamufataga nk'impanga ye.

Incamake y’amateka ya Miss Bellange Muhikira

Miss Irene Bellange Muhikira yavukiye i Burundi tariki 1/1/1987 yitaba Imana tariki 30/04/2019. Amashuri abanza yayize mu Gatsata, amashuri yisumbuye ayigira ku bigo bibiri; Tronc-Commun yayize Remera-Rukoma (Kamonyi), Cycle superieur ayiga muri TTC Gacuba II/Gisenyi, Kaminuza ayiga muri INILAK isigaye yitwa UNILAK. Nyuma y’amashuri yakoze mu Akagera Motor. Yashyingiranywe na Burabyo Ghislain tariki 15/7/2018 yibaruka imfura ye y’umukobwa tariki 30/04/2019.



Urupfu rwa Miss Bellange rwashenguye imitima ya benshi


Ciney mu ijoro ry'ubuhamya n'amateka yaranze nyakwigendera Bellange


Byari amarira n'agahinda mu gusezera kuri Miss Bellange


Yvan Buravan yavuze ko Miss Bellange yari azi kubana neza n'abantu bose


Tonzi na Apophia Posh



Burabyo Michel (ibumoso) ahumuriza umuhungu we Burabyo Ghislain



Valentine Mudogo (Vava) wari inshuti y'akadasohoka ya Miss Bellange yafashwe n'ikiniga mu kumusezeraho


Burabyo Ghislain na nyakwigendera Miss Bellange bambikanye impeta tariki 15/07/2018 basezeranywa na Apotre Paul Gitwaza

BYARI AMARIRA N'AGAHINDA UBWO UMUBIRI WA MISS BELLANGE WAGEZWAGA MU RWANDA


AMAFOTO: Himbaza Pacifique

VIDEO: Eric Niyonkuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umugwaneza charlotte4 years ago
    Mbanje kwinganisha Umugabo wawe usize Imana imushoboze kwakira ibibaye njyewe Irene niganye nawe ndi cepine we imyaka twamaranye muri inilak yari inyangamugayo agakunda gusenga rero urupfu ntiruteguza kandi Nyagasani akunda abeza ngobekuguma bababarira muri iyisi mbi turimo muhumure abapfuye bizeye barasinziriye kumunsi w'umuzuko tuzababona GISLAIN komera Yesu muri kumwe uwomwana ni Urwibutso Imana imukurize mubiganza byayo Gusa Irene umbabarire sinabashije kugusezera nkuwomwiganye aheza nimwijuru uzambabarire
  • Dede 4 years ago
    Mana weeeeee mbega





Inyarwanda BACKGROUND