Kuri iki Cyumweru tariki 12/05/2019 ni bwo Miss Irene Bellange Muhikira wabaye Miss UNILAK yashyinguwe mu cyubahiro i Rusororo. Byari amarira n’agahinda mu kumusezeraho bwa nyuma ndetse no mu muhango wo kumushyingura.
Bellange
Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK, yitabye Imana ubwo yari
arimo kubyara tariki 30 Mata 2019 mu ma saa cyenda z'ijoro mu bitaro byo muri
Angola igihugu yabanagamo n’umugabo we Burabyo Ghislain baherutse kurushinga,
uyu mugabo we akaba ari mukuru w’umuhanzi Yvan Buravan uri mu bahanzi bakunzwe
cyane mu Rwanda.
Buryabyo Ghislain yavuze ko hari byinshi azibukira kuri Miss Bellange
Umubiri wa
Miss Bellange Muhikira wagejejwe mu Rwanda ku ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 10/05/2019 uvanywe muri Angoka, ujyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ku wa Gatandatu tariki 11/05/2019 ni bwo habaye ijoro
ry’ubuhamya bwaranze ubuzima bwa Miss Bellange mu muhango wabereye i Rebero mu
mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 12/05/2019 ni bwo Miss
Bellange Muhikira yasezeweho bwa nyuma, nyuma yaho ashyingurwa mu cyubahiro i Rusororo
mu muhango watangiye saa Sita z’amanywa.
Nyakwigendera Miss Bellange yashyinguwe i Rusororo
Bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda bagaragaye mu muhango wo gushyingura Miss Bellange, harimo; umuraperikazi Ciney, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin, Yvan Buravan (murumuna w’umugabo wa Miss Bellange), The Pink, Tonzi, Ev Uwagaba Joseph Caleb, Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo, umuhanzi Yvan Ngenzi, umunyamakuru Steven Karasira n’abandi benshi biganjemo abaturutse mu itsinda rihuza abahanzi, abapasiteri, abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki uhimbaza Imana [All Gospel Today] Miss Bellange yabarizwagamo.
Bellange Muhikira wabaye Miss UNILAK yitabye Imana ku myaka 32 y'amavuko
Mu bagize
icyo bavuga kuri Miss Bellange mu kumusezeraho bwa nyuma harimo; umugabo we Burabyo
Ghislain, Bishop Kabandana
Claver uyobora Itorero rya Assembly of God mu Rwanda, iri torero akaba ari
naryo nyakwigendera Miss Bellange yasengeragamo, Rev Baho Isaie wari
uhagarariye All Gospel Today n’abandi. Aba bose bahurije ku kuba ‘Miss Bellange
agiye hakiri kare’. Bavuze ko yari azi kubana neza n’abantu bose, akaba yarahoranaga umunezero ubuzima bwe bwose. Bamusabiye kuruhukira mu mahoro y’Imana.
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa mu ijoro ry'ubuhamya n'amateka yaranze Miss Bellange
Burabyo Ghislain umugabo wa Nyakwigendera Miss Bellange, mu ijoro ryaranzwe n’ubuhamya n’amateka ya nyakwigendera, yavuze ko Bellange yamwuzuzaga umunezero ndetse akaba yamukundaga cyane. Yavuze ko amusigiye urwibutso rudasibangana. Ati “Nubwo atuvuyemo hakiri kare ariko njye twabanye yaranyujuje, yari umujyanama mu rundi ruhande, yari inshuti, yari byose kuri njyewe.”
Mu butumwa yanditse mu gatabo k’amateka ya nyakwigendera, Burabyo Ghislain yagize ati: “Irene Muhikira mukunzi wari uwanjye nkunda unyuzuza umunezero ariko nasanze kandi uri n’uw’Uwiteka. Unsigiye urwibutso rwiza rudasibangana. Mana ishimane mu mahoro n’uwera wawe Irene Muhikira wampaye kandi nakundaga.”
Muri filime mbarankuru y’amateka
ya Miss Bellange, Yvan Buravan unafite indirimbo nshya yahimbiye Miss Bellange,
yavuze ko nyakwigendera Bellange yari azi kubana neza n’abantu bose. Urupfu rwa Miss Bellange rwashavuje benshi barimo n'uwitwa Mwiteneza Exavelyne uzwi nka Cadette wamenyanye na Bellange bitewe n'uko basa ndetse hari benshi bari bazi ko ari impanga. Baje kumenyana baba inshuti z'akadasohoka. Mu muhango wo gushyingura Miss Bellange, uyu Cadette yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga kuri Bellange wari inshuti ye magara, umujyanama we ndetse akaba yamufataga nk'impanga ye.
Incamake y’amateka ya Miss Bellange
Muhikira
Miss Irene
Bellange Muhikira yavukiye i Burundi tariki 1/1/1987 yitaba Imana tariki
30/04/2019. Amashuri abanza yayize mu Gatsata, amashuri yisumbuye ayigira ku
bigo bibiri; Tronc-Commun yayize Remera-Rukoma (Kamonyi), Cycle superieur ayiga
muri TTC Gacuba II/Gisenyi, Kaminuza ayiga muri INILAK isigaye yitwa UNILAK. Nyuma
y’amashuri yakoze mu Akagera Motor. Yashyingiranywe na Burabyo Ghislain tariki
15/7/2018 yibaruka imfura ye y’umukobwa tariki 30/04/2019.
Urupfu rwa Miss Bellange rwashenguye imitima ya benshi
Ciney mu ijoro ry'ubuhamya n'amateka yaranze nyakwigendera Bellange
Byari amarira n'agahinda mu gusezera kuri Miss Bellange
Yvan Buravan yavuze ko Miss Bellange yari azi kubana neza n'abantu bose
Tonzi na Apophia Posh
Burabyo Michel (ibumoso) ahumuriza umuhungu we Burabyo Ghislain
Valentine Mudogo (Vava) wari inshuti y'akadasohoka ya Miss Bellange yafashwe n'ikiniga mu kumusezeraho
Burabyo Ghislain na nyakwigendera Miss Bellange bambikanye impeta tariki 15/07/2018 basezeranywa na Apotre Paul Gitwaza
BYARI AMARIRA N'AGAHINDA UBWO UMUBIRI WA MISS BELLANGE WAGEZWAGA MU RWANDA
AMAFOTO: Himbaza Pacifique
VIDEO: Eric Niyonkuru
TANGA IGITECYEREZO