RFL
Kigali

Mu 1888 Igihugu cya Brazil cyaciye ubucakara: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/05/2019 9:09
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Gicurasi, ukaba ari umunsi wa 133 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 232 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1830: igihugu cya Equateur giherereye ku mugabane wa Amerika y’epfo cyabonye ubwigenge kuri Colombiya.

1846: Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yinjiye mu ntambara n’igihugu  cya Mexique bitewe n’uko Mexiwue itari yishimiye gutwara ubutaka bwa Texas kwa Amerika, iyi intambara ikaba yaramaze imyaka 2 Amerika itsinze.

1888: Igihugu cya Brazil cyaciye ubucakara.

1950: Ku nshuro ya mbere amarushanwa yo gutwara imodoka ya Formula One yabereye I Silverstone, mu bwongereza.

1951: Kuri Yubile yayo y’imyaka 400 Kaminuza y’igihugu cya San Marcos mu gihugu cya Peru yafunguye kaminuza ya mbere nini mu gihugu cya Peru.

1958: Mu gihe yari mu ruzinduko mu gihugu cya Venezuela, imodoka ya visi perezida wa Amerika Richard Nixon yatewe n’abaturage batari bashyigikiye uruzinduko rwe ariko kubw’amahirwe nti yagira icyo aba.

1958: Abafaransa bayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihugu cya Algeria, mu rwego rwo gushyiraho guverinoma yari gukorera mu kwaha kwabo muri iki gihugu yari kuba iyobowe na   Charles de Gaulle, mu rwego rwo gukomeza gutegeka igihugu cya Algeria.

1958: Umunya-Australia Ben Carlin yazengurutse isi mu modoka igenda ku butaka no mu mazi, aba umuntu wa mbere ku isi akaba nawe wenyine waciye aka agahigo aho mu gihe cy’imyaka 10 yakoze urugendo rungana n’ibirometero 17000 mu mazi na 62000 ku butaka.

1981: Mehmet Ali Ağca yashatse kwivugana Papa Yohani Paul wa 2 ku rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero I Roma mu Butaliyani, ariko aramukomeretsa gusa ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya arabagwa arakira.

2014: Mu gihugu cya Turukiya habaye isandara ry’ibirombe bya nyiramugengeri byo munsi y’ubutaka, abantu babikoragamo bagera kuri 301 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1857: Ronald Ross, umuganga w’umwongereza ufite inkomoko mu Buhinde, akaba yaravumbuye udukoko tw’indwara ya Malaria mu mubu, akanabiherwa igihembo cya Nobel nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1932. Ross niwe mwongereza wenyine uvuka mu mahanga wahawe iki gihembo. 

1883: Georgios Papanikolaou, umuhanga mu dukoko dutera indwara w’umugereki akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gusuzuma cancer y’ubwonko buzwi nka Papa Test yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1962.

1913: William R. Tolbert, Jr., wabaye perezida wa 20 wa Liberia nibwo yavutse, azagutabaruka mu 1980.

1950: Stevie Wonder, umuhanzi w’umunyamerika yabonye izuba.

1961: Dennis Rodman, umukinnyi wa Basketball, umukinnyi wa Catch, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Yaya Touré, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Cote d’ivoire yabonye izuba.

1986: Robert Pattinson, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umwongereza uzwi muri filime za Twilight yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1835: John Nash, umuhanga mu bwubatsi w’umwongereza akaba ariwe wakoze igishushanyo cy’ingoro y’ubwami mu bwongereza yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND