RFL
Kigali

Drake waciye agahigo mu bihembo bya Billboard Music Awards yaguze indege ye bwite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2019 16:50
0


Umunya-Canada w’umuraperi, Aubrey Drake Graham uherutse kwandika amateka mu bihembo bya Billboard Music Awards, yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo yasuraga indege ye bwite Boeing 767 yanditseho ‘Air Drake’. Air Magazine ivuga ko iyi ndege ihagaze amadorali miliyoni $185.



Mu bihembo bya Billboard Music Awards, Drake yegukanye 12 yari ahatanye mu byiciro 17.  Ibi bihembo byatanzwe tariki 01 Gicurasi 2019.

Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019,  Drake w’imyaka 32 yagaragaye yagiye gusura aho iyi ndege iparitse mu ruganda. Yazamutse ingazi agera imbere mu ndege hagaragara ko hashashagirana, asohotse avuga ko yayiguze yikoze ku mufuko. 

Muri aya mashusho, Drake yanavuze ko Bwana Ajay Virmani Umuyobozi wa kompanyi Cargojet ariwe watumye abasha kugera ku nzozi ze. Imbere mu ndege harimo intebe nziza zo kwicaraho, ameza, televiziyo nini n’ibindi.

Drake yavuze ko yayiguze yikoze ku mufuko

Kompanyi Ontario cargojet yahise itangaza ko yatangiye gukorana na Drake nka ambasaderi wabo. Drake avuga ko ‘gufasha guteza imbere ishoramari ari kimwe mu bintu ashyira imbere’ kandi ko amahirwe yabonye yo gukorana na kompanyi y’abanya-Canada atazayapfusha ubusa. 

Bwana Ajay Virmani Umuyobozi wa Cargojet, yavuze ati ‘tumaze igihe kinini dufitanye umubano wihariye na Drake uvuyemo gukorana’ kandi twishimiye gukorana nawe. Amafaranga yatanzwe kuri iyi ndege uyashyize mu manyarwanda agera kuri 163, 355, 000, 000 Rwf.

Ryan Troxell Umuyobozi muri Aircraft, avuga ko Boeing 767 Cargo jet mu biciro iri hagati y’amadorali miliyoni $80 n’amadorali miliyoni $100. Mu 2018, Forbes Magazine yatangaje ko Drake yinjije amadorali miliyoni $47. Ni mu gihe Money magazine yo yatangaje ko Drake afite umutungo w’amadorali miliyoni $100.

Mu bishimiye intambwe Drake yateye harimo Dj Khaled wavuze ko mu myaka ibiri ishize Drake yamubwiraga ko azagura indege ye bwite.

Umuraperi Rich the kid we yavuze ko ‘atewe ishyari ryiza’ na Drake. Uwitwa Lil Yachty yavuze ko yize neza ko ubwogero buzaba ari bwiza.

Imbere mu ndege Drake yaguze

Drake yaciye agahigo mu bihembo bya Billboard Music Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND