Kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-1 ku kibuga cy’i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, abakinnyi b’Amagaju FC bashatse kwihanira abasifuzi babashinja ko babibye igitego cya kabiri cya Rayon Sports.
Byategereje umunota wa 83’ kugira ngo Mudeyi Suleiman atsinde
igitego cya kabiri cya Rayon Sports nyuma yuko ko icyo gihe cyose cyari kigeze amakipe
anganya igitego 1-1.
Mudeyi Suleiman wahawe amazina ya Clatous Chota Chama, umunyazambiya
ukinira ikipe ya Simba SC muri Tanzania, yari yinjiye mu kibuga asimbuye
Habimana Hussein wakinaga mu bwugarizi.
Ubwo iki gitego cyari kimaze kujya mu izamu, abakinnyi b’Amagaju
FC bayobowe na Ndikumana Trésor nka kapiteni, bahise basatira umusifuzi wo ku
ruhande abandi bajya ku musifuzi wo hagati bavuga ko batemera igitego batsinzwe
mu minota ya nyuma ahubwo ko babibye.
Abakinyi b'Amagaju FC bazengurutse umusifuzi wo hagati ubwo Rayon Sports yari ibonye igitego cya 2
Nyuma gato, byaje gusa naho bicogoye amakipe yombi akomeza
umukino n’ubundi waje kurangira Rayon Sports itahanye amanota atatu nyuma yo
gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona
2018-2019, shampiyona isigaje imikino itatu ikarangira.
Umusifuzi wo ku ruhande yisobanura
Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14'
w'umukino ku gitego yatsindiwe na Jonathan Raphael da Silva mbere y'uko
Emmanuel Ndubuisse yishyurira Amagaju FC ku munota wa 46' w'umukino. Mudeyi
Suleiman yaje kwinjiza igitego cya kabiri ku munota wa 83' w'umukino.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Nta gihindutse, Amagaju FC agomba kumanuka mu cyiciro
cya kabiri bitewe nuko kuri ubu mu mikino 27 bamaze gukina bafite amanota 17 mu
gihe Kirehe FC ibari imbere ibarusha amanota arindwi (7) kuko yo ifite amanota
24 ku mwanya wa 15 mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 27. Bivuze
ko mu mikino itatu isigaje, Amagaju FC atagera ku mwanya wa 14 ahubwo ko agomba
gushaka impamba izayigeza mu cyiciro cya kabiri.
Hategekimana Jano umutoza mukuru w’Amagaju FC yabwiye
abanyamakuru ko muri uyu mukino batabaniwe neza n’abasifuzi kuko ngo babibye
igitego cya kabiri cyahawe Rayon Sports.
“Hari igihe ibintu biba bikarenga. Kubona umukinnyi agiye
gusatira umusifuzi nuko hari ibyo aba yakoze bidashimishije abakinnyi n’abafana.
Umusifuzi ntabwo yatubaniye, abanyamakuru namwe mwari muhari muzasesengure”.
Hategekimana
Hategekimana Jano umutoza mukuru w'Amagaju FC
Nyuma yo kuba abakinnyi b’Amagaju FC basatiriye abasifuzi
umukino ukiri kuba, na nyuma y’umukino bakomeje iyi gahunda yo kujya kubaza
abasifuzi ibyo bakoze biba ngombwa ko polisi
y’igihugu itabara irinda umutekano w’abafana.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yakinnye idafite Sarpong
Michael wasimbuwe na Jonathan Raphael da Silva, Eric Rutanga Alba nawe ufite
amakarita atatu y’umuhondo asimburwa na Irambona Eric Gisa. Iyi kipe yambara
umweru n’ubururu yaje gutakaza Niyonzima Olivier Sefu wavunitse ku munota wa 25’
asimburwa na Donkor Prosper Kuka hagati mu kibuga.
Amagaju FC yari mu
rugo ntabwo yagize umukino mubi mu buryo bwa tekinike kuko nyuma yo guhuza
umukino mu gice cya mbere baje kunganya na Rayon Sports ubwo bari bageze ku
munota wa 46’.
Igice cya kabiri nibwo Amagaju FC bagize ikintu cyo gutinya
batangira gukinira inyuma cyane banakora amakosa mu minota icumi ya nyuma ,
amakosa yabaviriyemo igitego ku munota wa 83’ ubwo Irambona Eric Gisa
yarenguraga umupira ukaza kugera kuri Mudeyi Suleiman agahita aboneza mu izamu.
Amakosa y’Amagaju FC yatangiye kwiyongera ubwo Robertinho
yari afashe umwanzuro wo gukoresha cyane abakinnyi basatira. Icyo gihe
Manishimwe Djabel wakinaga inyuma y’abasatira izamu yasimbuwe na Mugisha
Gilbert ahita asatira aciye ibumoso, Mudeyi Suleiman asimbura myugariro
Habimana Hussein bityo Mudeyi asatira aciye ibumoso.
Mudeyi Suleiman na Jonathan Raphael Da Silva buri umwe
yatsindaga igitego cye cya mbere muri shampiyona no muri Rayon Sports muri
rusange.
Mudeyi Suleiman Clatous (13) yagize amahirwe mu mukino aha Rayon Sports amanota 3
Nyuma y’aya manota atatu, Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa
mbere n’amanota 63 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu
mikino 27 amakipe yombi amaze gukina.
Dore uko imikino yarangiye:
-SC Kiyovu 3-0 Espoir FC
-Musanze FC 2-1 Sunrise FC
-Bugesera FC 1-3 Police FC
-Amagaju FC 1-2 Rayon Sports FC
TANGA IGITECYEREZO