RFL
Kigali

HUYE: Ruberwa Jean Damascene na Habimana Jean Eric bahaye urugero abana bagaragazaga impano muri Tour de Huye 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/05/2019 0:55
0


Ruberwa Jean Damascene ukinira Nyabihu Cycling Club na Habimana Jean Eric batwaye imyanya ya mbere mu ntera ndende yari igize Tour de Huye 2019, isiganwa ryarimo n’igice cyo gushaka abana bafite impano mu gusiganwa ku igare.



Ruberwa Jean Damascene w’imyaka 22 yakinaga mu gice cy’abakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abakinnyi bakuru babigize umwuga, yakoze kilometero 76 (76Km) mu gihe kingana 1h45’36”.



Ruberwa Jean Damascene yabaye uwa mbere mu banyamwuga bakuru

Ruberwa yaje akurikiwe na Uwiduhaye bakinana muri Nyabihu Cycling Club kuko bakoresheje ibihe bimwe muri uru rugendo bamazemo umwanya bari kumwe ariko bikaza kurangira Ruberwa amutanze ku murongo ku mpamvu zo kumurusha imbaraga no kuvuduka ubwo bari begereye umurongo (sprint).



Ruberwa Jean Damascene (Iburyo) na Uwiduhaye (Ibumoso) bahatanira kugera ku murongo

Muri iki cyiciro, Nduwayo Eric yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h46’48” mu gihe Byukusenge Patrick wa Benediction Excel Energy Continental Team yaje ku mwanya wa gatanu akoresheje 1h46’59”. Byukusenge ufite n’ubunararibonye buruta ubw’abakinnyi bari muri iri rushanwa yakoraga akazi ko kugenda yigisha abakinnyi ba Nyabihu uko bakwitwara mu mukino agenda abakosora gacye gacye mpaka ku murongo wo gusoza.


Byukusenge Patrick (Umweru) yakinaga yigisha abakiri bato 

Muri iki Cyiciro cy’abakinnyi bakuru babigize umwuga banarambye mu mukino wo gusiganwa ku magare, abasiganwa bazengurukaga inshuro icumi imihanda ya Karubanda bakaza no kuzenguruka umujyi wa Huye inshuro eshanu (5).

Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Club yahize abandi bakinnyi babarizwa mu cyiciro cy’abakiri bato (U18) aba uwa mbere mu ntera ya kilometero 78 akoresheje 1h46’42” mu gihe yaje akurikiwe na Nzeyimana Muhirwa w’imyaka 17 bakoresheje ibihe bimwe.






Habimana Jean Eric nawe nta mpuhwe yari kugirira abakiri bato babigize umwuga 

Mutabazi Cyprien n’ubundi bakinana yaje ari uwa gatatu akoresheje 1h46’44”. Nsabimana Jean Baptiste (Fly Cycling Club) yabaye uwa kane akoresheje 1h46’44”.


Mutabazi Cycprien ahembwa nyuma y'isiganwa 

Muri gahunda yo gushaka abana bafite impano (Talent Detection) nk’ingingo nyamukuru yari igize isiganwa ryabaga ku nshuro ya mbere, abafite impano bakoreshaga amagare asanzwe akoreshwa n’abanyarwanda muri gahunda za buri munsi.

Muri iyi gahunda, abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 58 (58 Km) bazengurutse ku Karubanda inshuro icumi (10) nyuma bakazenguruka umujyi wa Huye inshuro eshatu (3 Laps).

Muri iyi ntera, Hakuzimana Olivier (Save) yahize bagenzi be akoresha 1h22’28’’ aza akurikiwe na Misago Appolinaire bakoresheje ibihe bimwe.


Hakuzimana Olivier yabaye uwa mbere muri Pneu Ballon anahabwa igare kuko muri batatu ba mbere niwe muto urimo (19)

Hategekimana Jean Paul yabaye uwa gatatu akoresheje 1h22’35 mu gihe Aimable Hakizimana yabaye uwa kane akoresheje 1h22’40”.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakoresha amagare asanzwe (Pneu Ballons), Jeannette Manishimwe yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 53’40” mu ntera y’ibilometero 31 (31 Km).

Mutuyimana Genetha yabaye uwa kabiri akoresheje 53’40” mu gihe Iyaturinze Lucie yabaye uwa gatatu akoresheje 57’36”.  



Abakobwa bahabwa ibihembo muri iri siganwa

Mutuyimana Geneeta yahawe igare rishya kuko muri batatu ba mbere niwe ufite imyaka micye (16) 

Muri iri siganwa rya Tour de Huye 2019 ryabaga ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakina mu cyiciro cy’abagabo 60, abagore icyenda (9), abana bakiri bato babiri (2) n’umukinnyi umwe ufite ubumuga.

Rwandenzi Richard umunyabanga mukuru w’ikipe ya Huye Cycling Club For All (CCA) yafatanyije n’akarere ka Huye gutegura iri rushanwa yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko ari ubwa mbere barikoze mu karere ka Huye ariko ko bajya baritegura rikabera mu tundi turere duturanye na Huye aho yavuze ko bariteguye kabiri mu karere ka Gisagara (Tour de Gisagara).

Rwandenzi Richard yavuze ko Hakuzimana Olivier wabaye uwa mbere n’abandi babiri bamukurikiye mu gice cyo gutwara amagare asanzwe (Pneu Ballon) bazajyanwa mu ikipe ya CCA bagafatwa neza aho bazanasinya amasezerano bityo bagatozwa igare by’umwuga kuko ngo banagira aho abakinnyi baba bari hamwe (Residential Camp).

“Kuko tugira aho abakinnyi baba, tubashyira mu mwiherero tukabaha amagare kuko arahari. Basinya amasezerano ku buryo ibintu biba biri ku murongo ku buryo mu gihe gito abantu batatungurwa bamubonye mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2019”. Rwandenzi


Rwandenzi Richard umunyamabanga mukuru wa Huye Cycloing For All aganira n'abanyamakuru

Rwandenzi kandi yagarutse ku ngingo y’amikoro macye amakipe yo mu Rwanda aba afite bigatuma batagira ubushobozi bwo gufata abakinnyi benshi bafite impano kuko ngo nk’igare ryonyine riba rikosha ku isoko.

“Nka CCA tubanza gufata batatu ba mbere bitewe n’ubushobozi bwacu abandi nabo tukazajya tugenda tureba igishoboka. Twakabaye tubafata bose ariko amikoro ntabwo abitwemerera”. Rwandenzi


SKOL Brewery Ltd ni umuterankunga mukuru w'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda    


Karangwa Francois visi perezida muri FERWACY yashimye cyane abakinnyi bitabiriye isiganwa, abatera nkunga n'abandi bose babigizemo uruhare 


Ruberwa Jean Damascene mu mihanda ya Huye 














Abakobwa bafashaga mu bijyane no gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda y'umunsi (Protocol Team)






Bizimana Theogene uheruka kugaragaza impano mu marushanwa yateguwe na SKOL Fly Cycling Club akabera mu nganda i Masoro, kuri uyu wa Gatandatu yakinaga irushana rye rya mbere 


Habimana Jean Eric mbere yo guhaguruka

Mbere gato yo guhaguruka abakinnyi bahabwa amabwiriza 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND