RFL
Kigali

Igitego cya Mudeyi Suleiman cyafashije Rayon Sports gusubira ku mwanya wa mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2019 16:25
1


Ikipe ya Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa mbere n'amanota 63 nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona waberaga i Nyamagabe.



Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona 2018-2019 aho ikipe ya Rayon Sports yashakaga kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo bityo igakomeza gukubana na APR FC mu rugamba rw’igikombe cy’uyu mwaka w’imikino. Rayon Sports yaje kubigeraho itsinda uyu mukino itabawe n'igitego cya Mudeyi Suleiman ku munota wa 83' nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye Habimana Hussein.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14' w'umukino ku gitego yatsindiwe na Jonathan Raphael da Silva mbere y'uko Emmanuel Ndubuisse yishyurira Amagaju FC ku munota wa 46' w'umukino. Mudeyi Suleiman yaje kwinjiza igitego cya kabiri ku munota wa 83' w'umukino.



Jonathan Raphael Da Silva (11) yafunguye amazamu ku munota wa 14'


Kubera imiterere y'ikibuga abakinnyi bakunda gukinira hejuru cyane 

Ni Rayon Sports yakinnye idafite Sarpong Michael wasimbuwe na Jonathan Raphael da Silva, Eric Rutanga Alba nawe ufite amakarita atatu y’umuhondo asimburwa na Irambona Eric Gisa.


Irambona Eric Gisa myugariro w'ibumoso

Bigendanye n’ikibuga umukino wabereyeho, ntabwo byahiriye Niyonzima Olivier Sefu wagize ikibazo cy’imvune idakanganye agasimburwa na Donkor Prosper Kuka ku munota wa 25’ w’umukino.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Amagaju FC XI: Twagirimana Pacofique (GK,18), Ndikumana Trésor (C,8), Aphrodice Biraboneye 2, Dusabe Jean Claude 6, Egide Rutayisire 5, Jean Pierre Usengimana 16, Josue Mugisha 4, Fabrice Irambona 7, Ndikumana Bodo 10, Emmanuel Ndubuisse 3 na Emmanuel Tuyishime 12


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Irambona Eric Gisa 17, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Jonathan Raphael Da Silva 11 na Ulimwengu Jules 7


Abasifuzi n'abakapiteni


Amagaju FC bajya inama hagati mu kibuga


Mudeyi Suleiman (13) ni we watsinze igitego cy'ubuzima cya Rayon Sports


Mudeyi Sulaiman yishyushya ngo asimbure Habimana Hussein


Abafana ba Rayon Sports


Mudeyi Suleiman asanga umupira kimwe na Jean Pierre Usengimana (16) w'Amagaju FC


Igitego cya Mudeyi Suleiman cyo ku munota wa 83'


Emmanuel Ndubuisse (3) Umunya-Ghana watsinze igitego cy'Amagaju FC


Mu myanya y'icyubahiro ubwo bari bategereje iminota 90'

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tresor4 years ago
    Gukura amanota kuri kiriya kibuga byasabaga icyuya kabisa.Rayon yahakoze igikorwa kuko kiriya kibuga ni intabire kigora amakipe akinira ku ma tapis n'ubwatsi bwiza buvomerwa bwo mumurwa.





Inyarwanda BACKGROUND