RFL
Kigali

Kingdom of God & Bugembe: Amatike yo kwinjira mu gitaramo yageze hanze, wayagura kuri 'MTN Mobile Money' n’ahandi hatandukanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2019 17:52
0


Kingdom of God Ministry yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo yatumiyemo Pastor Wilson Bugembe kizaba tariki 12/05/2019. Usibye Pastor Bugembe, iri tsinda rizaba riri kumwe n’abandi baririmbyi ndetse n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.



Kingdom of God Ministry yamamaye mu ndirimbo zirimo; 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zitandukanye igeze kure imyiteguro y’igitaramo 'Victorious Album Launch' izamurikiramo album yayo nshya, akaba ari igitaramo aba baririmbyi batumiyemo Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, Liza Kamikazi, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti, Healing Worship Team na Alarm Ministries.  Iki gitaramo kizaba tariki 21/05/2019 kibere kuri Camp Kigali.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo  cyiswe 'Victorious Album Launch' yamaze kugera hanze. Ushobora kugura itike ukoresheje ‘Mobile Money’ serivisi itangwa na Sosiyete ya MTN, aho winjira muri telefone yawe ukandikamo: *182*8*1*222000# ubundi ugahitamo ubwoko bw’itike ushaka.  Abagura amatike mbere y'igitaramo barayagura kuri macye cyane dore ko bayagura ku 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP. Abazagura amatike ku munsi w'igitaramo bazayahabwa ku 7,000Frw mu myanya isanzwe, 12,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP.


Nk’uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Kingdom of God Ministry ahandi amatike ari kuboneka ni; Camilia ya Chic na Gisimenti, Simba yo mu mujyi no ku Gishushu ndetse no kuri KCT ku iduka rya Canal+. Wayasanga kandi ku nsengero zitandukanye zirimo; Zion Temple mu Gatenga, Calvay Ministry i Remera, Foursquare church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro na Healing Centre Remera. 


Igitaramo Kingdom of God yatumiyemo Wilson Bugembe

REBA HANO 'WANAAZA' YA BUGEMBE UTEGEREJWE I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND