Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Aline Gahongayire, kuri uyu wa gatanu tariki 10/05/2019 yatanze ikiganiro kuri Kiss FM avuga uruhande rwe ku bijyanye n’ibyo aherutse gutangaza mu buhamya bwe mu gikorwa cyiswe ‘Because There is Hope’. Yavuze ko nta kosa ryo kwicuza abona mu byo yavuze, cyakora asaba imbabazi ababa baramwumvise nabi.
Mu minsi ishize Aline Gahongayire yokejwe igitutu cyane cyane n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko yarigarutseho mu buhamya bwe avuga ko ritari ku rwego rwe. Ni ubuhamya bufite iminota irenga 30 aho Aline yagarutse kuri byinshi mu bigeragezo yahuye nabyo mu buzima. Uduce dutandukanye tw’amashusho y’ubu buhamya twagiye dusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda risohora itangazo rigaragaza ko bababajwe n’ibyo Aline yavuze ndetse basaba abanyarwanda kudaha agaciro ubuhamya bwe.
Benshi bifuzaga ko Aline yagira icyo abivugaho, amaherezo rero umunsi wageze atangariza Kiss FM ukuri kwe mu kiganiro yakoranye na Antoinette Niyongira. Aline yashimangiye ko yari yarabitse umunezero we mu muntu kandi Imana ivuga ngo ‘uwizera umwana w’umuntu avumwe’, ngo umunezero uva mu muntu ntabwo wizerwa. Antoinette yamubajije niba gupfusha umwana byaba biri mu byamutandukanyije n’umugabo, Aline avuga ko atariko bimeze, gusa yirinda gutangaza indi mpamvu yabatandukanyije ngo kuko yumva atari cyo gihe cyabyo.
Aline Gahongayire yasabye imbabazi uwaba warakomerekeje n'ibyo yavuze mu buhamya bwe
Yabajijwe kandi niba yanga abarokore nk’uko yabivuze muri ubwo buhamya butavuzweho rumwe, Aline avuga ko atabanga ahubwo yanga imico ya bamwe muri bo irimo guca imanza no kutabanza gushishoza ngo bamenye icyateye umuntu gukora ikintu runaka. Ati “Ariko si bose, ni bamwe na bamwe, aba umwe agatukisha bose”. Aline kandi yavuze ko ari umunyantege nke ariko akaba atabereyeho kwamamaza intege nke ze, ahubwo ngo abeshwaho n’ubuntu bw’Imana, yo yakira umuntu wese uko ari.
Antoinette yamubajije ati “Ese koko nturi ku rwego rumwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda?” Aline asubiza ati “Iyo nza kuba ntari ku rwego rumwe nabo sinari kubaha indirimbo zanjye, nashakaga gutanga ubutumwa ku bantu bahura n’ibigeragezo... agaciro k’itangazamakuru ndakazi kuko nanjye ndikoramo. Ngiye gusuzugura itangazamakuru ninjye wa mbere naba ngiye kwisuzuguza, kuko uyu munsi nta heza nk’iwacu... Uwaba yarabyumvise nabi, yaba umunyarwanda, yaba umunyamakuru, ambabarire…”
Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “Nk’umuntu, mu buhamya watanze… ese ni irihe kosa wumva waba warakoze? Niba rihari, wumva wararikoreye nde?.. tuvuge, icyo wumva umutima ugushinja…” Aline ati “Nta kintu na kimwe umutima unshinja, reka nkubwire ahantu hari ikibazo: hari uburyo bwo kuvuga hari n’uburyo bwo kumva… uburyo bw’imyumvire y’abantu, nibwo bushobora kuba bwarakomeretse, ariko njyewe nyir’ukuvuga, navuze nkanjye ariko uwaba uko navuze byarumviswe nabi, ni ukuri ambabarire. Niba byarumviswe neza, Imana imuhe umugisha. Uwabonye short videos (amashusho magufi) zigenda, namugira inama yo kuzareba video yose kandi ukuri kuzamubatura.”
TANGA IGITECYEREZO