RFL
Kigali

Israel Mbonyi agiye gukorera i Burayi ibitaramo yise 'Hari Ubuzima Tour'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2019 13:38
2


Umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel agiye gutaramira i Burayi mu mezi macye ari imbere mu bitaramo yise 'Hari Ubuzima Tour'. Israel Mbonyi yemeje aya makuru akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha ndetse yanabihamirije Inyarwanda.com.



KANDA HANO WUMVE 'NZARIRIMBA' YA ISRAEL MBONYI

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter no kuri Instagram avuga ku bitaramo agiye gukorera i Burayi, Israel Mbonyi yabwiye abamukurikira gahunda afite mu mezi ari imbere. Yavuze ko azataramira muri Manchester, London no mu yindi mijyi itandukanye biramutse bigenze neza. Yagize ati: "People from #UnitedKingdom, I will be there this coming summer in #Hariubuzimatour, #Manchester #London and probably few more cities (If all goes well). God bless you #Nzaririmba".

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi nyuma y'aho umwaka ushize yakoreye ibitaramo mu mijyi itandukanye ya Canada mu ivugabutumwa yari yise #CanadaTour. Uyu muhanzi utegerejwe i Burayi, akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ibihe, Indahiro Ft Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y'ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira n'izindi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nzaririmba' yatunganyijwe n'aba 'Producers' babiri ari bo; Bruce na Mastola. Israel Mbonyi yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya iri kuri album ya 3 'Mbwira' azamurika umwaka utaha wa 2020. Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yaciye amarenga ko uyu mwaka wa 2019 ashobora gukorera igitaramo mu Rwanda. Ati "Album yose izasohoka muri 2020 ariko uyu mwaka tuzataramana Imana nibikunda"


Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo i Burayi

UMVA HANO 'NZARIRIMBA' YA ISRAEL MBONYI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • entire ng any a JVM4 years ago
    nakomerezeahoimana imufashe
  • Maniragaba1 year ago
    Israel ndagukunda sana





Inyarwanda BACKGROUND