RFL
Kigali

Mu 1994 Nelson Mandela yatorewe kuba perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’epfo: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/05/2019 11:57
2


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 10 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’130 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 235 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1774: Kuri uyu munsi nibwo umwami Louis XVI hamwe n’umugore we Marie Antoinette babonye intebe y’ubwami bw’ubufaransa.

1872: Victoria Woodhull yabaye umugore wa mbere winjiye mu bahatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

1893: Urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rwemeje ko urunyanya ari imboga mu gihe rwitwaga urubuto mbere yo kwemezwa n’uru rukiko. Ibi byakozwe mu gihe hashyirwagaho ibiciro ku misoro.

1908: umunsi w’ababyeyi warizihijwe bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1933: Mu gihugu cy’ubudage, abanazi batwitse ibitabo mu ruhame byanditswe by’umwihariko n’abayahudi.

1940: Mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi,  Winston Churchill yatorewe kuba minisitiri w’intebe w’ubwongereza.

1979: Igihugu cya Micronesia cyabonye ubuhuru bwo kwitegeka.

1981: François Mitterrand yatsinze amatora ya perezida w’ubufaransa, aba perezida wa mbere w’umusosiyalisiti (socialiste), utegetse ubufaransa muri Repubulik ya 5.

1994: Nelson Mandela yatorewe kuba perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’epfo.

1997: Mu gihugu cya Iran mu ntara ya Khorasan, habaye umutingito ukaze wari ku gipimo cya 7.3 ku gipimo cya Mw uhitana abantu bagera ku 1567, abandi bagera ku 2300 barakomereka, ingo zigera ku 15000 zirasenyuka usiga abagera ku 50000 basigara badafite aho kwikinga.

2005: Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyatewe muri metero 20 uvuye aho perezida wa Amerika George W. Bush yari ahagaze mu gihe yari ari gutanga ijambo muri Tbilisi muri Georgia, ariko kubw’amahirwe nti cyabasha guturika.

2013: Umuturirwa wa One World Trade Center wagizwe umuturirwa wa mbere muremure mu gice cy’uburengerazuba bw’isi, nyuma yo kuvugururwa, nyuma y’ibitero bw’ubwiyahuzi byasenye inzu ya mbere ya WTC, ikaba ipima metero 546 z’uburebure, n’amagorof 104.

Abantu bavutse uyu munsi:

1838: John Wilkes Booth, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye ku kuba ariwe wishe uwari perezida wa Amerika Abraham Lincoln nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1865.

1962: John Ngugi, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, ahantu harehare w’umunyakenya nibwo yavutse.

1969: Dennis Bergkamp, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1977: Henri Camara, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1983: Natalia Zabala, nyampinga w’igihugu cya Espagne wa 2007 nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1774: Umwami  Louis XV w’ubufaransa yaratanze.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Carroll Shelby, umuhanga mu guhanga amamodoka w’umunyamerika akaba ariwe wahanze ubwoko bw’imodoka bwa Mustang yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Solange







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana said4 years ago
    Uyu mugabo arakoye ndamwemera imana ndacyeka ko aho ari barikumwe
  • Iraguha francois xavier4 years ago
    le 10/05/1981 niho iraguha fr xavier yavutse





Inyarwanda BACKGROUND