RFL
Kigali

Umusore yakatiwe imyaka 4 y’igifungo azira gusambanya umukunzi we mu gihe asinziriye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/05/2019 16:52
0


Umusore w’imyaka 23 witwa Haydon Davis Patton yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 muri gereza kubera gusambanya umukunzi we w’imyaka 21 ubwo yamucungaga asinziriye. Uyu mukobwa avuga ko yabanje kuyoberwa uko yasobanurira inzego z’umutekano uburyo yasambanyijwe n’umusore bakundana.



Umukobwa witwa Jade Bailey Reeks yafashwe ku ngufu n’umusore bakundana ubwo yari yamucumbikiye undi akamucunge akamusambanya asinziriye. Ubwo yakangukaga agasanga ntiyambaye, uyu mukobwa yiyemeje kugana inzego z’umutekano ariko akibaza niba ibyamubayeho ari ugufatwa ku ngufu.

Haydon

Haydon wakatiwe imyaka 4 azira gusambanya umusore bakundana asinziriye

Ikirego cye nticyashobotse kuko yasabwe gutanga ibimenyetso, ubutumwa yandikiranaga n’uyu musore bugaragaza ibyabaye asanga bwarasibwe n’uyu musore n’ubundi. Haydon na Jade bari baturanye umuryango ku wundi ndetse batangira gukundana ariko umukobwa amenyesha umusore ko ibyo kuryamana batazabikora.

jade

Jade yafashwe ku ngufu ubwo yari yacumbikiye umusore bakundana

Umunsi umwe rero umusore ngo yageze aho aba asanga bamukingiranye asaba umukobwa ko yamucumbikira. Kuko umukobwa yari afite ubunini bunini, yemeye kumucumbikira bararyama, gusa ngo yambara imyenda idashotorana ubundi bajya mu buriri bararyama. Akangutse rero yasanze imyenda yo hasi atacyiyambaye amenya ko umusore yamufashe ku ngufu.

Kubona ibimenyetso byanyuze mu nzira ndende kuko byasabye ko umukobwa afata amajwi Haydon yiyemerera ko yamusambanyije ariko akaba ngo atazi impamvu yabimuteye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND