Nyuma y’iminsi 2 gusa avutse, umwana w’igikomangoma Harry na Meghan Markle, yatangiye gukorerwa ivanguraruhu kubera inkomoko ya nyina. Umunyamakuru Danny Baker wa Radio 5 Live ya BBC yirukanwe ku kazi nyuma yo kugereranya uyu mwana n’inkende n’ubwo yavuze ko byari urwenya nta mutima mubi yabikoranye.
Muri uyu wa 3 nibwo hatangajwe ko Meghan Markle yibarutse
umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Prince Harry, igikomangoma cy’ubwami
bw’ubwongereza. Uyu mwana yiswe Archie Harrison Mountbatten-Windsor,
amahanga yose yifatanyije n’umuryango w’I Bwami kwishimira uyu mwana. Mu Kinyarwanda
baravuga ngo akabaye icwende ntikoga, ibi ntibyabujije bamwe guhuza uyu mwana n’amateka
ya nyina ufite inkomoko ku mubyeyi w’umwiraburakazi wo muri Amerika.
Nyirakuru wa Archie ni umwiraburakazi wo muri Amerika
Danny Baker, umugabo w’imyaka 61 akaba n’umunyamakuru
wa Radio 5 Live ya BBC yashyize ifoto kuri Twitter, aza kuyisiba kubera uburyo
abantu batakiriye neza ubutumwa iyi foto itanga. Yari ifoto y’umugore n’umugabo
wafashe agakende kambaye imyenda, arangije yandikaho ati “Umwana w’I Bwami ava
mu bitaro”. Abantu benshi bababajwe n’ibyo uyu mugabo yari akoze, babifata nk’ivangura
ryo ku rwego rwo hejuru uyu mwana utaramara icyumweru ku isi atangiye gukorerwa
kubera inkomoko ya nyina.
Iyi niyo foto umunyamakuru yashyize kuri Twitter agereranya umwana wa Meghan Markle n'inkende
Umunyamakuru Danny Baker wagereranyije Archie n'inkende
Nyuma y’ibi, uyu mugabo yirukanwe na BBC bavuga
ko ibyo yakoze bidakwiye ndetse bidahwanye n’indangagaciro BBC ishyira imbere mu mikorere yayo.
TANGA IGITECYEREZO