Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu bagera ku 1000
Umwe mu bayobozi mu
ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Michael Ryan, avuga ko
abaganga batizerwa n'abayobozi ba Congo hakiyongeraho n’ibitero by’inyeshyamba
zitwaje intwaro, bigatum ibyo byose bikoma mu nkokora abashinzwe kurwanya ebola
muri icyo gihugu bityo nayo ikiyongera
Dr Ryan avuga ko
kuva mu kwezi kwa mbere kw'uyu mwaka, ibigo bishinzwe kuvura Ebola n'abakozi
babyo bamaze guterwa incuro 119.Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Genève
mu Busuwisi, yavuze ko icyo cyorezo gikomeje kwiyongera
Dr Ryan avuga ko
abashinzwe kuvura bafite imiti myinshi kandi ko abarenga ibihumbi ijana bamaze
kuvurwa ariko kandi ebola ntiva mu nzira gusa avuga koinyeshyamba zitwaje
intwaro ndetse na bamwe mu bayobozi binuba abaganga bakomeje gutuma umugambi wo
kurwanya ebola ugenda nabi ati: "Turacyafite ikibazo cy’uko bamwe mu baturage batatwizeye".
Abakozi b'ishami ry’umuryango
w’abibumbye ryita ku buzima OMS bemeza ko intara 14 kuri 26 zigize icyo gihugu
zimaze guterwa n'icyo cyorezo gusa ngo biracyagoye kugihagarika bitewe n’ubugizi
bwa nabi
TANGA IGITECYEREZO