RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwiyiriza : bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/05/2019 11:34
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’126 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 239 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1536: Umwami Henry VIII w’ubwongereza yategetse ko muri buri rusengero hagomba gushyirwa Bibiliya yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

1861: umujyi wa Richmond wo muri Leta ya Virginia wagizwe umurwa mushya wa Amerika. Aha hari mu gihe cy’intambara yo mu gihugu.

1889: Umunara wa Eiffel mu gihugu cy’ubufaransa wafunguriwe rubanda.

1954: Roger Bannister yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi wabashije kwiruka kilometero imwe n’igice mu gihe kiri munsi y’iminota 4.

1960: Abantu basaga miliyoni 20 ku isi yose barebye ubukwe bwabereye ibwami mu bwongereza ubwo igikomangoma Margaret yari yashyingiwe Anthony Armstrong-Jones.

1962: Martín de Porres yagizwe mutagatifu na Papa Yohani wa 23.

1984: Papa Yohani Paul wa 2 yagize abanyakoreya 103 abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza.

1994: Umukozi wakoreraga Leta ya Arkansas Paula Jones yatanze ikirego arega uwari perezida wa Amerika Bill Clinton, ko yamufashe ku ngufu mu mwaka w’1991.

2001: Mu ruzinduko yakoreraga mu gihugu cya Syria, Papa Yohani Paul wa 2 yabaye papa wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika winjiye mu musigiti w’abayisilamu.

2004: Agace ka nyuma ka filime y’uruhererekane ya Friends katambutse kuri televiziyo ya NBC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, karebwa n’abantu miliyoni 52.46. ibi byatumye aka gace kaba aka 4 ka filime karebwe n’abantu benshi mu mateka ya Amerika.

Abantu bavutse uyu munsi:

1758: Maximilien de Robespierre, umunyapolitiki w’umufaransa wamenyekanye cyane mu mpinduramatwara zo mu Bufaransa yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1794.

1951: Samuel Doe, wabaye perezida wa 21 wa Liberiya nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1990.

1953: Tony Blair, wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza nibwo yavutse.

1961: George Clooney, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Dani Alves, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yabonye izuba.

1983: Gabourey Sidibe, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1987: Meek Mill, umuraperi w’umunyamerika umaze kumenyekana kandi nk’umukunzi wa Nicki Minaj nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1910: Umwami Edward VII w’ubwongereza yaratanze.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2006: Lillian Asplund, umunyamerika akaba umwe mu bantu ba nyuma barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic yitabye Imana, ku myaka 100.

2012: James Isaac, Umuyobozi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 52 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Dominic Savio, Evode, na Mutagatifu Gerald. 

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kwiyiriza (International No Diet Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND