RFL
Kigali

Abanyarwenya banyuranye bataramiye banashimisha bikomeye abanyeshuri bo muri UR-Huye Campus –VIDEOS

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/05/2019 9:59
0


Benshi mu bize n'abatembereye umujyi wa Huye mu myaka ishize bagiye baryoherwa n’ibitaramo bikomeye byagiye bibera muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Ibi bitaramo byagiye bicika intege ku buryo byari bigoye kongera kumva ko aha higeze kuba igicumbi cy’imyidagaduro hakongera kubera igitaramo.



Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye hari hamaze gusa n'ahibagiranye mu hakunze kubera ibitaramo kandi byiza, mu mpera z’icyumweru gishize hongeye kubera igitaramo gikomeye cyahuje abanyarwenya bagezweho muri iyi minsi bari bagiye gutaramira abanyeshuri ndetse no kubasusurutsa.

comedy

Amalon imbere y'abitabiriye iki gitaramo i Huye,...

Iki gitaramo kitabiriwe n’abanyarwenya banyuranye barimo abo muri Daymakers, abo muri Kigali Knights n’abahanzi barimo Amalon na Sintex. Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2019. Hitabiriye abanyeshuri benshi mu gihe kwinjira byari amafaranga 1,500 ku muntu waguze itike mbere y’igitaramo mu gihe ku muryango iyi tike izaba igura 2000frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ho byari 2500frw ku muntu waguze itike mbere naho umuntu waguze itike ku muryango akaba yarayiguze 3,000Frw.

Reba hano umunyarwenya Clapton Kibonke muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye

Umva urwenya rwa Patrick muri kaminuza y’u Rwanda ishami ryaHuye

Umuhanzi Sintex muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Umunyarwenya Prince muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Abanyarwenya bo muri Daymakers muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Umuhanzi Amalon muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Nimu Roger Umunyarwenya wiga muri kaminuza y'u Rwanda i Huye

Umunyarwenya Joshua muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND