RFL
Kigali

Ruhango: Abaturage bo mu murenge wa Mbuye bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/05/2019 9:12
0


Abaturage bo mu murenge wa Mbuye, akarere ka Ruhango, bibutse ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni umuhango witabiriwe, n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Mbuye mu kwibuka Abatutsi 950 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mazimpaka Andre (iburyo) asobanura uko Jenoside yatangiye muri Mbuye 

Ni umuhango watangiye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Mazimpaka Andre asobanurira abari aho amateka, yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, kuva mu 1959 kugeza muri 1994 ishyirwa mu bikorwa. Yagize ati:"Mu kwezi kwa Nyakanga 1959, ni bwo bwa mbere mu murenge wa Mbuye bagabweho igitero cy’abaturutse mu Mumarangara aho cyatangiriye mu karere ka Nyanza kikagera no muri Ruhango. Cyaje guhitana abantu bane niboneye n'amaso, abandi barafungwa, njye na murumuna wanjye ndabyibuka ko twajyaga, twikorera inkangara tugemuriye abo bantu kuko bari bafunze harimo na Data."

Icyumba cy'amateka mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe

Yakomeje agira ati: "Muri 1962, Data yaje gufungurwa kukiswe imbabazi za ONU, nyuma haje kubaho ikiswe umusangiro aho uwari umututsi yabagaga inka, agashigisha n’ikigage agatumira n’abahutu bagasangira, ari bwo yemererwaga gusangira n’abandi, bakamubwira ko ahawe agahenge. Mu 1969, nibwo ubuyobozi bwashyizeho ingingo eshatu mbi arizo Guhora, Guhunga, Hora (Ihorere) ariko twe ntabwo twari tubishoboye twaremeraga tugahora (tukemera ibyo badukoreraga)."

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Mu buhamya bwe Mazimpaka Andre yakomeje agira ati: "Muri 1970 naje kuba mwalimu, nyuma y’umwaka umwe ni bwo baje kubara abantu babashyira muri Party Hutu, abatutsi bangirwa kujyamo, iyo utabaga urimo nta kintu wabashaga gukora, kuko nta cyangombwa wabaga ufite kikuranga. Muri 1973, ni bwo umwana w’umwami Ruzindana yapfuye, biyenza ku batutsi ngo ntibifatanyije n’abandi kumwunamira, barakubitwa abandi barafungwa. Mu 1994, ni bwo MRND, Interahamwe zatangiye kwica abatutsi nyuma y’ihanuka ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana.”

Seminega Jean D'amour warokokeye mu Murenge wa Mbuye

Nyuma y'ayo mateka ni bwo Seminega Jean D’amour yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse n’uko yiciwe umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko umubyeyi we yishwe areba atemaguwe nawe asaba ko bamwica, baramutemagura ariko ntiyapfa. Seminega yashimiye Leta y’u Rwanda, uburyo yazanye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, akaba abasha gusangira n'abamwiciye.


Munyanziza Narcisse umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ruhango

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse yahaye ihumure abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, avuga ko bakwiye gukomera kuko Leta y’u Rwanda yabahaye agaciro.


Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu murenge wa Mbuye

Yakomeje avuga ko n'ubwo bimeze bityo, hakiri ikibazo gikomeye cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igaragara mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko mu murenge wa Mbuye aho habonetse umuturage wagiye mu myaka y’uwarokotse Jenoside, akayitemagura akanashingamo imisaraba muri uyu mwaka wa 2019. Avuga ko kandi hakiri ikibazo cy’abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Ntongwe, Kinazi na Mbuye ariko bakidegembya.


Amb. Nduhungirehe Olivier nawe yari ahari

Amb. Nduhungireho Olivier; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umuryango w'Afrika y'Iburasirazuba nawe wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko nyuma yo gusoma igitabo cyitwa “Moi le dernier Tutsi” cyanditswe na Habonimana Charles warokokeye muri Mayunzwe, yahise abona ishusho y’uko Jenoside yakozwe mu murenge wa Mbuye.


Col.Rugambwa Alfred ni umwe mu bitabiriye 

Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Ni ubwa mbere ngeze inaha, ariko nkihagera nahise mbona uko batemaguye abatutsi, uko babazamuye ku musozi wa Kalivaliyo, uko babashyinyaguriye. Intego yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uyu mwaka ni Ukwibuka twiyubaka, iyo twibuka abazize Jenoside muri iyi minsi 100, twibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, turibuka kandi n’abasilikare bahitanywe nayo, harimo umukapiteni w’umunya-Ghana warokoye abasaga 1000.” Yijeje abaturage bo mu murenge wa Mbuye, ko agiye gukurikirana ikibazo cy’abarundi bakoze Jenoside mu mirenge ya Mbuye, Kinazi na Ntongwe by’umwihariko.


Hakuzumuremyi Soraya Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Hakuzumuremyi Soraya, wari umushyitsi mukuru yashimangiye ibyo Amb.Nduhungirehe yavuze, avuga ko bagiye gufatanya gukurikirana ikibazo cy’abarundi bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yagize ati: “Nk'uko Honarable Nduhungirehe yabivuze, tugiye gukurikinara icyo kibazo cy’abarundi bakoze Jenoside bakiri kwidegembya.”

UMWANDITSI: Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND