RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka ye Yvan Ngenzi agiye gukora igitaramo cye bwite kizarangwa n’umuziki wa gakondo w’umwimerere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2019 19:19
1


Yvan Ngenzi kuri ubu ufatwa nk’umwami w’injyana Gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, bwa mbere mu mateka agiye gukora igitaramo cye bwite. Ni igitaramo yise ‘Ntahemuka Live Concert’ kizarangwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere nk’uko Yvan Ngenzi yabitangarije Inyarwanda.com.



Iki gitaramo kizaba tariki 21 Nyakanga 2019, icyakora aho kizabera n’andi makuru ajyanye n’iki gitaramo ntabwo Yvan Ngenzi arabitangaza. Ubwo yavugaga impamvu igitaramo cye yacyise ‘Ntahemuka Live Concert’ yagize ati: “Nuko iminsi maze ku isi, ntiyigeze antenguha, kandi mfite n’ubundi buhamya bwa benshi atatengushye. Ikindi ni uko iki igitaramo nakitiriye indirimbo yanjye yitwa ‘Ntahemuka’ akaba ariyo yamenyekanye.


Yvan Ngenzi mu gitaramo cya Aime Uwimana

Inyarwanda yabajije Yvan Ngenzi icyo ahishiye abazitabira igitaramo cye agiye gukora bwa mbere mu mateka ye adusubiza agira ati:  “Icyo nababwira ni uko bazaryoherwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere, bikoreshejwe mu guhimbaza Imana no kuyiramya. “Yvan Ngenzi yabajijwe aho yabaga mu isi y’igitaramo adusubiza agira ati:  “Hahaha Yvan yabaga kure yabyo mu bijyanye no gutegura icye ku giti cye, ariko yitabiriye byinshi, kandi ategurana n’abandi byinshi.”


Yvan Ngenzi uhimbaza Imana mu njyana Gakondo

Yvan Ngenzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa we yihaye umwihariko wo gukora injyana Gakondo. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe’ yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw’abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu rwego rwo gufasha abageni kuryoherwa n’umunsi wabo w’ubukwe. 


Igitaramo Yvan Ngenzi agiye gukora bwa mbere mu mateka ye

REBA HANO 'URI UMWAMI' YA YVAN NGENZI

REBA HANO 'NTAHEMUKA' YA YVAN NGENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Njyendo4 years ago
    Yoo yego rata igihu,kora rwose gakondo nubundi niyo twahimbarijemo Imana y i Rwanda kuva kera.





Inyarwanda BACKGROUND