Yvan Ngenzi kuri ubu ufatwa nk’umwami w’injyana Gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, bwa mbere mu mateka agiye gukora igitaramo cye bwite. Ni igitaramo yise ‘Ntahemuka Live Concert’ kizarangwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere nk’uko Yvan Ngenzi yabitangarije Inyarwanda.com.
Iki gitaramo kizaba
tariki 21 Nyakanga 2019, icyakora aho kizabera n’andi makuru ajyanye n’iki
gitaramo ntabwo Yvan Ngenzi arabitangaza. Ubwo yavugaga impamvu igitaramo cye
yacyise ‘Ntahemuka Live Concert’ yagize ati: “Nuko iminsi maze ku isi,
ntiyigeze antenguha, kandi mfite n’ubundi buhamya bwa benshi atatengushye. Ikindi
ni uko iki igitaramo nakitiriye indirimbo yanjye yitwa ‘Ntahemuka’ akaba ariyo
yamenyekanye.
Yvan Ngenzi mu gitaramo cya Aime Uwimana
Inyarwanda yabajije Yvan Ngenzi icyo ahishiye abazitabira
igitaramo cye agiye gukora bwa mbere mu mateka ye adusubiza agira ati: “Icyo
nababwira ni uko bazaryoherwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere, bikoreshejwe
mu guhimbaza Imana no kuyiramya. “Yvan Ngenzi yabajijwe aho yabaga mu isi y’igitaramo
adusubiza agira ati: “Hahaha Yvan yabaga kure yabyo mu bijyanye
no gutegura icye ku giti cye, ariko yitabiriye byinshi, kandi ategurana
n’abandi byinshi.”
Yvan Ngenzi uhimbaza Imana mu njyana Gakondo
Yvan Ngenzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda barambye mu muziki
wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa we yihaye umwihariko wo gukora injyana Gakondo.
Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntahemuka’,
‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe’ yakoranye na Aime
Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye
rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw’abakristo dore ko uyu musore atumirwa
henshi mu rwego rwo gufasha abageni kuryoherwa n’umunsi wabo w’ubukwe.
Igitaramo Yvan Ngenzi agiye gukora bwa mbere mu mateka ye
REBA HANO 'URI UMWAMI' YA YVAN NGENZI
TANGA IGITECYEREZO