RFL
Kigali

Inama 'F8 Conference' itegurwa na Facebook yatangarijwemo ko hagiye guhindurwa uko Facebook, Instagram na Whatsapp byakoraga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/05/2019 9:42
0


Muri iyi nama yo ku wa 30 Mata 2019 - 01 Gicurasi 2019 iki kigo cya Facebook cyamurikiye isi imigabo n'imigambi gifite mw’isi y'ikoranabuhanga, nk'ikigo cyiri mu biri ku isonga mu bigo by’imbugankoranyambaga.



F8 conference ni inama iba buri mwaka igakoranya imbaga nyamwinshi y’inzobere mu bumenyi bwa mudasobwa ziturutse hirya no hino ku isi. Iyi nama itegurwa n'ubuyobozi bwa Facebook buhagarariwe na Mark Zuckerberg. F8 conference yabereye i San Francisco muri Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 30 Mata 2019 isozwa ku wa 01 Gicurasi 2019.

Iyi nama yibanze ku ivugururwa rya Facebook, Instagram na Whatsapp mu mikorere yazo hakaba hari haje n'izindi nzobere zaje zihagarariye ibindi bigo byo mu bice bitandukanye ku isi. Mu magambo ya Mark Zuckerberg umuyobozi akaba na nyiri Facebook hamwe na Instagram na whatsap yagize ati "Future is private’’. Aha yashakaga kuvuga ukuntu bagiye kubika amabanga ku rwego ruhambaye, ashingiye mu kwijujutirwa n’isi yose kubera gushyira hanze amakuru y'abakoresha imbuga nkoranyambaga z'ikigo ahagarariye.


Amaze kuvuga ibi yarengejeho ko mu minsi yatambutse bibandaga ku guhuza abantu ntibashyire umwete mu kubika amabanga y'abantu ariyo mpamvu ubu bashaka ko amabanga y'abantu abikwa mu buryo bwimbitse nyuma y'ibi yavuze ko bashaka kuva mu guhuza abantu bakagera ku rwego rwo kubatuza mu cyumba kimwe (Living room), binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho bifashishishije izi mbuga nkoranyambaga ari cyo cyatumye bashaka gukora ivugururwa ryihuse kuri izi mbuga nkoranyambaga Facebook, Instagram na Whatsapp.

Yahise atangaza ko Instagram igiye kujya ikoreshwa mu bucuruzi buhamye. Yavuze ko Whatsapp na Messenger facebook bigiye kujya byibanda cyane cyane mu itumanaho ririnzwe bikomeye (end-to-end encryption) ku buryo bizajya biba bitoroshye ko amabanga yawe yakwibwa. Yongeyeho ko Facebook na messenger facebook bigiye guhuzwa na Instagram ndetse na whatsapp ku buryo ushobora kuhoreza ubutumwa bugufi cyangwa ugahamagara ndetse no guhamagara mu buryo bw'amashusho (video call) ukoresheje Facebook undi akoresha whatsapp cyangwa Instagram byihuse ukamusangiza ubutumwa.

Muri byinshi byagarutsweho bigiye gufasha abantu, iki kigo kigiye kongerera ubushobozi abakiriya bacyo, muri ibi harimo naho abantu bazajya bashakira abakunzi (dating) bitandukanye nuko wabaga inshuti n'umuntu bisanzwe, aha hakazajya hafasha abantu guteretana, bikazakorwa hakoreshwe uburyo bw'uko uzajya uba warahisemo akantu bise "secret crush" nuzaba ugafite nundi agafite bizaba byoroshye guhura.

Kuko bizajya bihita byikora mumenyane. Akomeza avuga ko mu nama yashize bari babitangaje ntibageraho gusa avuga ko ubu biri gukora mu bihugu 14 ku isi mu rwego rw'igerageza ari byo:Brazil, Bolivia, Chile, Ecuador, Guyana, Paraguay, Peru, Uruguay, Laos, Malaysia, Philippines, Singapore, Vietnam na Suriname. Gusa muri gahunda bafite batangaje ko bagiye kubimurikira abatuye isi vuba.

Uyu mugabo uri mu bafite agatubutse ku isi yatangarije abitabiriye F8 conference ko bagiye kurinda abakoresha izi mbuga nkoranyambaga batajenjetse mu rwego rwo kurinda amabanga y'abakiriya babo ndetse no mu rwego rwo kuguma ku isonga mu si y’ikoranabuhanga.

Inama F8 ya Facebook yatangarijwemo ko hagiye guhindurwa uko Facebook, Instagram na Whatsapp byakoraga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND